Umumotari umwe wo muri Congo nyuma y’uko hapfuye bamwe muri bagenzi be, umumotari yateruye abwira ijwi ry’Amerika ko M23 itarabaho Wazakendo ntibariho. Murumva ko M23 yazanye ibibi byinshi. Intambara irasenya ntiyubaka. Abantu nakorana nka Kagame utagira impuhwe buriya bataniye he nawe? Imbaga y’abantu amaze koreka ni nyinshi n’ubu agikomeje. Abibwira ko ariya masezerano ya Luanda azazana amahoro baribeshya.
Kandi Kagame n’agatsiko ke bivugiye ko batazakura uburinzi muri Congo. Ngaho namwe nimwibaze. Abakongomani baratakambira abayobozi ngo babafashe kwirukana M23 kugirango bagire amahoro. Amahoro yabo ari mu maboko ya Paul Kagame. Kandi Kagame ni nk’ikimata azavaho aruko aryamiye akaboko k’abagabo. Bagashakabuhake bamukoresha baracyamukeneye.
Ese mukeka ko ruriya rugendo rwa Joe Biden muri Angola kwa Lorenzo mugihe Kagame na Fatschi bagomba kuhahurira kugirango bashyire umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano byari uguhurirana gusa? Bagashakabuhake ntabwo bicaye kuko nibo bafite inyungu mu ntambara yo muri Congo bityo bakomeje gukoresha Kagame utumva, udashyira mu gaciro, utagira impuhwe dore ko ari igikoresho cyabo. Ariko nawe nibamara kumugira igisenzegeri azabona uko bazamugenza. Ntawe ubuzi Imana yonyine niyo ibizi.