Site icon Rugali – Amakuru

M23 irakora kuri Kagame! Kagame wa burya siwe w’ubu!

Muri iyo video iri hasi mwumve Kagame w’amashagaga, Kagame wa burya uburyo atandukanye na Kagame w’ubu uvuga nk’uri kubwiriza. Ariko M23 iramukoraho aho bukera. Yari yarigize umwami w’akarere k’ibiyaga bigari, ko ariwe bagomba kunyuraho bajya muri Congo. Ibyo byari mbere kuko yarishaga iturufu ya Jenoside agakora ibyo ashaka. Burya si buno, amaze kuhatera ibaba. Asa n’uwirengagije ikibazo cya Congo kuko ntacyo akivugaho. Bamwe bakaba bavuga ko yaba ategereje ko inama ya CHOGM irangira kugirango abone gutera Congo. Kagame yarumiwe ageze ku ndunduro.

Kagame afite ibyo acecekanye bitari byiza. Mushobora kumva ngo yishe Perezida Kitsekedi cyangwa mu kumva ngo yohereje ingabo ze muri Congo gutsemba abanyarwanda bariyo akabyitirira FRDC na FDRL. Congo irabe maso kuko Kagame ntacyo atinya ariko yibeshye akagira icyo akora muri byo twavuze haruguru byaba ariryo herezo rye.

Exit mobile version