Site icon Rugali – Amakuru

M’ Ubuyobozi bwu Rwanda, Yohanita Nyiramongi ashinzwe iki?

Ko tuzi ko umwiherero ugenewe abayobozi munzego zinyuranye ko nta muturage usanzwe ugomba kuwuzamo ariko kuki tujya kubona tukabona Yohanita Nyiramongi nawe afunze ivarisi nawe akayizamo ndetse akanicara imbere hamwe n’abaminisitiri, abazi ibyo kwa Kagame mwatubwira impamvu aza muri uyu mwijuto nako umwiherero?

Amahirwe yacu nuko uyu mwaka tutigeze tubona umukobwa wa Kagame Ange bivuga ko wasanga barikubise agashyi bagafata icyemezo cyo kumukura muri aya mabi yabo cyangwa se wasanga Ange nawe yarariye karungu akiyemeza kubishingukamo nyuma yo kubona uburyo ise Kagame yafashe nyina igihe inkuru ya Gasana yari kimomo.

Kandi niba FPR ishatse kubeshya abanyarwanda ko Nyiramongi aba akurikiye umugabo we, kuki ntawundi wemerewe kuzana n’umugore we, umugabo we cyangwa umukunzi we? Ese Kagame biramushimisha kuba abuza abagore n’abagabo bari muri leta ye gutera akabariro icyumweri cyose mu gihe we iyo umunsi urangiye afata imodoka we na Nyiramongi bagataha kuri Muhazi gutera akabariro mu gihe aba minisitiri n’abandi bakozi be barara bipfumbase?

Francis Karasira

 

Exit mobile version