Inama y’abakuru b’ibihugu bine yongeye guteranira i Luanda muri Angola ngo yige uko yakemura amakimbirane hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda.
Inama iheruka yabaye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, yarangiye Perezida Kagame na Perezida Museveni bemeye ko bagiye kurangiza ibibazo byari bihari, ibi ariko ntibyashobotse kuko amakimbirane akomeje.
Inama y’uyu munsi yafashe imyanzuro itandukanye irimo ko indi nama nkayo izabera ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Iyi nama nayo yatumijwe kandi yayobowe na Perezida Joao Manuel Goncalves Lourenco wa Angola, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo bombi bayirimo nk’abahuza.
Imwe mu myanzuro yatangajwe nyuma y’iyi nama;
- Kurekura abaturage bafunze ba buri gihugu, bagrajwe kandi bari ku rutonde buri ruhande ruzaha urundi.
-
Impande zombi zigomba kwirinda ibikorwa byo se byagaragara nko gufasha, gutera inkunga cyangwa gutoza abagamije guhungabanya igihugu gituranyi.
-
Buri gihugu kigomba gukomeza kurengera no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.
-
Gukomeza ibikorwa bihuza intumwa zashyizweho n’ibihugu byombi mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo.
-
Indi nama nk’iyi y’ibi bihugu bine izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuriwe n’ibihugu byombi tariki 21/02 uyu mwaka.
Ubutegetsi bwa Uganda bushinjwa ubw’u Rwanda kwivanga mu mitegekere ya Uganda n’ubutasi ku butaka bw’iki gihugu.
Ubw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufasha abashaka guhungabanya u Rwanda, gukorera iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu banyarwanda muri Uganda.