Site icon Rugali – Amakuru

Lt. Ruzibiza Abdul: Bamwe mu banyapolitiki bishwe na FPR

Bakunzi ba Bamenya turabashuhuje kuri iyu munsi wa none taliki ya 16 Ukuboza umwaka w’2019. Muri aka kanya, nkuko twabisomye tukanabikorera isesengura, ndagira ngo tuvuge ku bwicanyi bwakozwe bukanategurwa na FPR ndetse tuvuge no ku rutonde rw’abanyapolitiki bishwe na FPR guhera mu kwezi kwa karindwi mu mwaka w’1994 kugeza mu kwezi kwa cumi mu mwaka w’1997

Muri icyo gihe FPR yishimiraga insinzi; insinzi itaragomba kurogowa n’icyo ari cyo cyose, yaba abashaka demokarasi, yaba imiryango idakorera inyungu cyangwa imiryango mpuzamahanga. Muri uko kwishimira insinzi, FPR yibwiraga ko aribo bonyine barokoye abatutsi kandi abatutsi barishwe. Muri icyo gihe abatutsi bo bari bafite akababaro kenshi k’abantu babo babuze bishwe.

Ku bahutu cyari igihe k’icuraburindi kuko bose, uretse abari mu kwaha kwa FPR, bitwaga abicanyi. Yewe n’abahutu bari hanze y’igihugu n’abo bari mu mubare w’abicanyi. Ku bahutu cyari igihe cy’ifungwa n’ihigwa bukware, cyari igihe bafatwaga bakabura irengero ryabo, Cyari igihe abahutu bicwaga nk’ibimonyo, cyari igihe cy’ubwicanyi bwaberaga mu ruhame cyangwa mu bwiherero ntihagire inkurikizi. Byari bihagije ko hagira ushyirwa mu majwi kabone niyo byabaga ari ukumuhimbira bahitaga bamucira urwo gupfa bakamwicisha agafuni.

Uretse abavuye Uganda, nta wundi muntu wari ufite uburenganzira bwo gutunga inzu bivuga ngo iyo bashakaga barazaga bakagukura mu nzu yawe wagira ngo uravuze cyangwa wakwanga kuyivamo ugahinduka interahamwe cyangwa bakakwica.

Gusahura, ubujura, guteka imitwe cyangwa kunyereza umutungo n’ubundi buriganya byose byari bishyigikiwe n’abayobozi kuko nabo bari muri abo babikora. Amazu meza, inganda, amaduka y’ubucuruzi, za restaurants, amahoteli n’ibindi bicuruzwa by’abaturage byigarurirwaga n’umuntu agahita ashyiraho izina rye cyangwa abasirikare babirinda..

Igihungu cyari cyarabaye ishyamba. Nta muntu numwe washoboraga kugira icyo avuga cyangwa ngo anenge. Ubwirasi bw’abatutsi bahungutse bava muri Uganda bwari bukabije kuko bumvaga ko insinzi ya FPR ari iyabo. Byageze aho babwira abatutsi bene wabo barokotse ngo kuki bo basigaye batapfuye nk’abandi.

Ni muri icyo gihe abayobozi bamwe b’abahutu ba FPR babonye ako karengana gakorerwa abahutu bakumva batabyihanganira bahitamo kwitandukanya nabo. Muri abo twavugamo nka Seth Sendashonga wabaye minisitiri w’ubutegtsi bw’igihugu akaba atari yitaye kubikorerwa abahutu bagenzi be. Ariko byageze aho atakibasha kwihanganira ayo mabi yakorerwaga abaturage ahitamo kwegura ku buminisitiri mu kwezi kwa 8 mu mwaka w’1995 kugira ngo yitandukanye n’abo bicanyi. Ibi bikaba byaratumye ahatakariza ubuzima kuko yiciwe i Nairobi muri Kenya aho yari yahungiye ku taliki ya 15 z’ukwezi kwa 5 1998.

Twavugamo nanone Colonel Theonetse Lizinde wari mu nteko ishinga amategeko igihe yahungaga leta ya Kagame. FPR yamukoresheje cyane mu bikorwa byateye Genocide ariko yaje kurwanya ubwicanyi FPR yakoreraga abahutu maze ahungira muri Kenya aho yaje kwicwa mu kwezi kwa cumi 1996. Abaminisitiri benshi b’abahutu basezeye ku mirimo yabo bamwe barahunga.

Imigambi ya FPR itari izwi yari iyi:

Gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu no kwikiza abantu bose bababangamira niyo baba bari muri FPR.
Kwica, gufunga no kugirira nabi abahutu bakabagerekaho Genoside yakozwe mw’izina ryabo. Ibyo bikazatuma batongera gushaka gufata ubutegetsi bitwaza ko aribo benshi.
Gucecekesha abatutsi barokotse Genoside kugirango batazabyutsa uruhare FPR yagize mw’itsembatsemba ryabo.
Gukora ku buryo abantu bose bumva ko ubukozi bw’ibibi bwose bwakozwe na FPR bwinjira mu bikorwa bya Genoside yakorewe abatutsi. Gutyo FPR yitwe ko ariyo yahagaritse Genoside, nta numwe uzatinyuka kuyishinja Genoside. Niwo mutego FPR yateze amahanga yose: ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi yakoze kwari ukugirango ihagarike Genoside.

Bamwe mu banyapolitiki bishwe na FPR

Prefet Pierre-Claver Rwangabo yishwe mw’ijoro ry’italiki ya kane rishyira italiki ya gatanu mu mwaka wa 1995 azira kurwanya ihagarikwa rya hato na hato ry’abaturage ryakorwaga n’ingabo z’APR zishinzwe iperereza. Ubwo bwicanyi bwakorewe Prefet Pierre-Claver Rwangabo bwateguwe na Capitaine John Zigira afatanyije na Lieutenant-colonel Fred Ibingira.

Uwitwa Placide Koloni n’umuryango we n’umukozi we wo mu rugo bishwe ku taliki ya 27 z’ukwezi kwa karindwi mu mwaka w’1995 i Ruhango muri prefegitura ya Gitarama. Bishwe n’igitero cyari kiyobowe na sergent Yves Naho yoherejwe na Capitaine Hubert Kamugisha. Icyo gitero cyatwitse uwo muryango gikoresheje essence na matela.

Ku taliki ya 7 z’ukwezi kwa karindwi mu mwaka w’1996, muri Rushashi ho muri Kigali Ngari, uwitwa Floribert Habinshuti yishwe n’abarindaga Capitaine Gakwerere. Floribert yishwe hamwe n’abagenzi icumi yari atwaye muri kamyoneti ye.

Ku taliki ya 16 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka w’1996, i Rutare ho muri Byumba, depute Evariste Burakari wari mw’ishyaka ry’aba liberari nawe yishwe na sous-lieuteneant Kabera kuko yanze ko ishyaka rye rikurikiza amabwiriza ya FPR. Abamwishe bose barafunguwe uretse sous-lieutenant Kabera wagumye muri gereza.

Muri sous prefecture ya Ngororero, ku taliki ya 16 z’ukwezi kwa gatanu mu mwaka w’1997, uwitwa Maurice Sebahunde wari sous prefet yishwe n’igitero cy’abasirikare bari bayobowe na sergent Camille Zuba wari muri serivisi y’ipererereza ya batayo ya 9 ku tegeko rya lieutenant John Cassius.

Ku taliki ya 5 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka w’2000. mu mujyi wa Kigali, Assiel Kabera wari konseye muri presidensi y’igihugu yiciwe imbere y’umuryago w’iwe. Mu bamwishe harimo lieutenant Steven Vuningoma, lieutenant Jean Bosco Ndayisaba abo bombi bakaba bari mu barinda Peresida Paul Kagame. Babifashijwemo na lieutenant Eraste Munyentwari wari muri serivisi y’iperereza yari iyobowe na Gacinya Rugumya. Harimo n’abofosiye ba DMI nka lieutenant Aimable Nkunda n’abandi basirikare babiri badafite ipeti. Impamvu y’iyicwa ry’Assiel Kabera iri kwinshi. Kubera yari umututsi yibwiraga ko ashobora kuvuga ibyo yumva kandi ashaka. Uburyo yarwaniriraga abarokotse Genoside byari bibangamiye cyane FPR yakoreshaga Genoside mu nyungu zayo.

Yari afitanye ubucuti bukomeye na Joseph Sebarenzi wari perezida “assemblee nationale” nawe yari umututsi. Bombi bari bashyigikiye ko ingoma ya cyami yasubiraho. Assiel yari inkingi y’ishyirahamwe ry’abanya Kibuye, iryo shyirahamwe rikaba ryarabangamiraga inyungu za FPR. Iyicwa rye ryari rigamije kugabanya ubukana bw’iryo shyirahamwe.

Ku taliki ya 23 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka w’2003, i Kigali, lieutenant-colonel Augustin Cyiza yashimuswe n’agatsiko kari kayobowe na John Karangwa wa DMI na inspegiteri Murangira wari ushinzwe iperereza. Kuva uwo munsi yaburiwe irengero.

urutonde rw’abishwe na FPR ruracyari rurerure

Bakunzi rero ba Bamenya mbere yo gusoza reka tubasabe mu kande kuri Subscribe cyangwa ku nzogera iri uruhande maze inkuru zose dutangaje zijye zibageraho ako kanya. Ngaho mugire umunsi mwiza abari ku mwanywa , n’ijoro ryiza abari n’ijoro. ndetse n’Igitondo kiza ku babyutse. Ubwo n’ah’ubutaha.

Exit mobile version