Site icon Rugali – Amakuru

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni, yeguye mu gisirikari birakekwa ko arimo kwitegura gusimbura ise

Umuhungu wa Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yeguye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Muhoozi yanditse ati:”Nyuma yimyaka 28 ndi mu ngabo zirusha ubutwari n’ubuhizi izindi zose zo kw’isi, Nejejwe no gutangaza ko nsezeye mu gisirikari cya Uganda. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi! Mfitiye urukundo gusa no kubaha abo bagabo n’abagore bose bitangira Uganda umunsi ku wundi mu byiza byinshi bakora”

Ubutumwa bw’umuhungu wa Museveni bwakurikiwe n’ibibazo byinshi by’abakurikira amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye bavuga ko yeguye kubera ko ari gahunda afite yo kwitegura mukuzasimbura ise Museveni ufite imyaka 77, akaba amaze imyaka 36 k’ubutegetsi.

Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47, ni we muhungu umwe mu muryango wa Museveni ugizwe n’abana bane. Amaze iminsi aboneka ku rubuga rwa Twitter, yandika ubutumwa abasesanguzi bemeza ko burimwo kumutegurira “inzira n’ubuzima bwa politike yaba igamije yatangiye”. Muri ubwo butumwa, harimwo ubwo yandika yerekana ko ashigikiye Prezida w’u Rwanda Kagame akenshi akamwita “Uncle Wanjye/ Data Wacu”.

Mu butumwa bwa hagufi, harimwo nk’ubwo yanditse aburira uwariwe wese wakwibeshya agashaka kugirira nabi Prezida Kagame, Muhoozi yagize ati: “abarwanya uncle wanje bitonde”. Mu bundi butumwa yanditse uyu munsi amasaha ane mbere y’uko atangaza ibyo gusezera mu gisirikare cya Uganda ajya mu kiruhuko, yavuze ko “Afande Kagame ni Intwari”. Abamukurikira kuri Twitter benshi, buririyeho bamubaza niba ” Se Wabo/Uncle Wawe”, na Prezida Museveni bamwemereye ko yava mu gisirikare.

Liyetena Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, asezeye mu gisirikari nyuma yaho mu mpera z’ukwezi kwa mbere, akoze urugendo rw’umusi umwe mu Rwanda. Muri urwo rugendo, yabonanye na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame, baganira ku mubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka itandatu urimwo icyuka kibi. Yari aherutse kandi kujya kureba Prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yongera yakira na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Uganda.

Kugeza iyi saha, ntacyo igisirikare cya Uganda kiratangaza kw’isezera mu gisirikare rya Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47. Nta n’icyo kandi Muhoozi kubwe aragira icyo atangaza ku bimuvugwaho ko yaba avuye mu gisirikari kugira ngo yitegure kuzasimbura ise Museveni, umu perezida wa mbere umaze imyaka myinshi ku butegetsi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati.

Exit mobile version