Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya 111, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Perezida Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.
Mu bagizwe ba ambasaderi harimo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali na Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI.
Mu bashya bahawe inshingano kandi harimo Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Dr Aisa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire n’abandi bahinduriwe aho bakoreraga nka ba ambasaderi b’u Rwanda.
Abahawe inshingano nk’intumwa z’u Rwanda mu mahanga:
1. Muri Angola: Gasamagera Wellars
2. Muri Canada: Prosper Higiro
3. Muri Repubulika ya Rubanda y’U Bushinwa: James Kimonyo
4. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Vincent Karega
5. Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa
6. Mu Bufaransa: Dr François -Xavier Ngarambe
7. Muri Ghana : Dr Aissa Kirabo Kacyira
8. Mu bwami bwa Maroc : Sheikh Habimana Saleh
9. Muri Repubulika ya Korea : Yasmin Amri Sued
10. Muri Qatar: François Nkulikiyimfura
11. Muri Afurika y’Epfo: Eugene Segore Kayihura
12. Muri Singapore: Jean de Dieu uwihanganye
13. Mu Busuwisi : Rwakazina Marie Chantal
14. Muri Tanzania : Maj Gen Charles Karamba
15. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : Emmanuel Hategeka