Yanditswe na Rpf Gakwerere
Iyo tuvuze, ngo u Rwanda nk’igihugu, ni prison ariko ifunguye, bamwe bataramenya politiki y’u Rwanda ntabwo bumva icyo umuntu ashatse kuvuga, abo banyirigucinya inkoro nabo bari muri iyo prison ifunguye bararira kubera ubujiji bwabo, inda ndende, ubwoba no kubera kwikunda bavuga ko ubutegetsi bwa Luciferi ari demokarasi akaba yubahiriza ikiremwa muntu.
Ku munyarwanda wese uba muri iriya leta y’igitugu, uburakari bw’ako gatsiko gafite butegetsi ntawe busiga butibagiwe n’ababarwayi bo mu mutwe bacinya inkoro. N’ubutegetsi bwikora munda, bugakandamiza abarwo ndetse ntibusige babandi babafashije gushyiraho ubwo butegetsi. Muri make ni nk’impyisi irya ibyo ishinzwe kwitaho no kurinda.
Igihe kirageze, amahirwe ya Lt Gen Caesar Kayizari na Lt Gen Paul Rwarakabije ararangiye. Aba bagabo bari abacinya nkoro kwa Kagame, izo ngirwa jenerari zateshutse kunshingano zabo zo kurinda abaturage ahubwo bahitamo kubagurisha kuri Luciferi. Muri 2016, amaze kubakoresha, Luciferi yabirukanye ku mirimo yabo shishi itabona, arabajugunya, muri make abaha ikiruhuko bava mu ngabo. Lt Gen Caesar Kayizari we yamwirukanye ku mirimo ye y’ubw’ambasaderi n’aho Lt Gen Paul Rwarakabije we amwirukana ku mwanya we wo kuyobora gereza zose zo mu Rwanda. Mbese umwaka wa 2016 wabereye mubi abo bagabo babiri bitanze mu gisirikari.
Guhera mu mwaka wa 2016, nta kazi bafite, bakaba ubu baritabiriye kwita ku masambu yabo. Lt Gen Paul Rwarakabije afite isambu i Musanze n’aho Lt Gen Caesar Kayizari ayifite mu Mutara. Ku bazi neza u Rwanda, Mwese muzi neza ko kw’isoko ry’umurimo ko ari FPR ihitamo abagomba kujya muri iriya myanya ibiri n’ubwo yaba ari segiteri yigenga cyangwa igengwa na Leta.
Lt Gen Caesar Kayizari uzwiho neza gukunda ka wisiki, yatangiye kubona uburakari bwa Luciferi igihe yatangiye kuganiriza inshuti n’abavandimwe be ibyerekeranye n’umutungo we, ukuntu abapangayi bari mu nzu ze ebyiri batarimo bamwishyura, yibaza uburyo azahora ashakisha abandi bapangaji, yaravuze ngo “ararambiwe”. Yaje no kuganiriza ibyegera bye ukuntu akazi kose asabye atakabona kubera bamwe mubo bakoranaga nawe muri sisiteme bashakaga kumuserereza. Mu gihugu aho umubyeyi aneka umwana, umwana nawe akaneka umubyeyi, aho umugore aneka umugabo, n’umugabo nawe akaneka umugore, aho abavandimwe banekana, aho abaturanyi banekana n’ibindi……
Ku ngoma ya Kagame ntawemerewe kuganya, kuganya n’icyaha gikomeye. Luciferi w’u Rwanda ntiyemera uw’ari we wese utinyuka kwibaza kubya leta ye cyane cyane kuri b’ofisiye bagiye mu kiruhuko cyangwa bashyzwe ku gatebe. Amarira ya Lt Gen Caesar Kayizari yageze kuri Luciferi ajyanywe na DMI. Lt Gen Caesar Kayizari arabizi neza ko ijambo ryose usohoye ubwira uwo ari we wese mu segonda rimwe riba rigeze mu matwi ya Luciferi cyane iyo bivuzwe n’abo bari ku gatebe cyangwa mu kiruhuko. DMI inekera hafi abo bofisiye bose.
Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe, urupapuro rw’inzira (Passeport) ya Lt Gen Caesar Kayizari barayimwambuye, ubu ntashobora kuva muri Kigali adahamagaye ngo abibwire Gen Dan Munyuza ugomba kumuha uruhusa kabone niyo yaba agiye ku sambu ye mu Mutara.
Kuri Lt Gen Paul Rwarakabije, ibibazo bye byatangiye aho yatangiye kwitotomba kubera gukererwa kw’amabaruwa agaragaza imirimo yakoze yagomaga kuva muri minisiteri y’ingabo n’iy’ubutabera igihe yashakaga akazi. Mu ntangiriro z’umwaka, Lt Gen Paul Rwarakabije yasabye akazi muri UN ko gukorera muri Mali kubera amashuri afite, uburambe mu kazi n’ubumenyi afite yatsinze interview bamuhaye yari yokoze neza bamuha akazi ariko agomba kubanza gutanga references zagombaga kuva muri izo minisiteri. Yagombaga gutangira akazi mu kwa gatandatu umwaka ushize. Ariko Luciferi yabyitambitsemo abwira izo minisiteri zombi ko zitazibeshya ngo zitange izo references. Nguko uko yacikanwe n’akazi ko muri UN aho bari bagiye kumuha amasezerano y’amezi atandatu ariko afite amahirwe yose y’uko bayongera.
Lt Gen Paul Rwarakabije yasabye akazi ko kwigisha muri univerisite nyinshi z’u Rwanda ariko bikanga, byumvikana ko hari imbaraga zibuza abo bose kumuha akazi ntanubwo byibura bamuha amahirwe yo gukora interview. Nawe vubaha bamwambuye urupapuro rwe rw’inzira baba bamushyize mu gatebo kamwe nka Gen Caesar Kayizari aho agomba guhamagara numero yabugenewe y’ibiro bya Dan Munyuza asaba agahushya igihe cyose ashatse gusohoka muri Kigali cyangwa asohotse ku sambu ye iri kuri Muhazi. Nk’abandi ba jenerari bose bo mu Rwanda, abo bajenerari babiri baje kwiyongera ku rutonde rurerure rw’abofisiye babayeho mu kato nk’akantu bakora iterabwoba bashyizwe hariya bategreje gucibwa urubanza cyangwa kujyanwa mu bigo ngorora muco.
Buri gihe baravuga ngo ibyo abajenerari tubirekere abajenerari ariko kwa Kagame nta jenerari uhaba, hari jenerari umwe w’ikivampire (umuntu urya abantu) abandi ni abakozi be bo mu rugo azunguza akanakandagira igihe cyose batakimufitiye umumaro. Luciferi azi gupimiranya, akamenya igihe azagukoresha n’igihe umazekuba ikigarasha kuri we. Ubu niwe uyobora akamenya aho igitugu kigomba. Amenya ighe cyo akubitira abo bakozi be ngo ni abajenerari. Amenya igihe akazi kawe katagikenewe n’igihe umaze kumenya amabanga ye menshi akagushyira ku gatebe – kukuvana ku kazi mu gihe ari kwiga uburyo azagushakira tike ikujyana iwabo wa twese.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera