Site icon Rugali – Amakuru

Lt. Col Ntambara bitaga Murokore yishwe aroze muri Central African Republic

Amakuru ageze kuri Rugali avuye ku rubuga rwa Facebook rw’impirimbanyi Gakwerere nuko Lt. Col Ntambara bagenzi be bakundaga kwita Murokore yishwe azize kuba yari umutu ugira umutima mwiza, kuba atavugaga menshi kandi akaba yari umuntu utagira uwo arenganya. Lt. Col Ntambara yishwe muri uku kwezi ku wa gatandatu taliki ya 3 Gashyantare 2018 bamurogeye mu kinyombwa. Ntambara yapfiriye mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrique aho yari mu ngabo za LONI zubahiriza umutekano.

Gakwerere yakomeje avuga ko ku wa mbere azatubwira impamvu nyakuri zatumye bamuroga, mu gihe wa munyabwoba w’umwicanyi Paul Kagame akomeje guhitana abantu bose aketse ko bakemanga ubuyobozi bwe mu ngabo ze RDF. Uyu mwicanyi akomeje kugarika ingogo agendeye ku binyoma ahabwa na za nkandagira bitabo ze zo muri DMI, abicanyi gusa.

N.B: Mbere yuko Lt. Col Ntambara yicwa, nta kibazo na kimwe cy’uburwayi yari asanganywe.

 

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Exit mobile version