Site icon Rugali – Amakuru

Louise Mushikiwabo bamutwaje isakoshi nyamara Paul Kagame aherutse kubwira abayobozi ko ubwo azongera kubona ibi bintu azabarasa kumanywa yihango

Mwene Rutagambwa arica umuntu, Louise Mushikiwabo umusirikare ukora muri ambassade yamutwaje isakoshi arinako abantu benshi babyigana bashaka kwifotozanya na Louise Mushikiwabo nyamara Paul Kagame aherutse kubwira abayobozi ko ubwo azongera kubona ibi bintu azabarasa kumanywa yihango.

Mwene Rutagambwa yavugaga ibi gusa kubatwaza abayobozi amakoti none umusore wa Kagame ukora muri ambassade yateruye isakoshi biragenda bite?, nugutegereza agakino.
Video murayibona hasi ibi byabaye kwitariki ya 05/2018 Bruxelles

Erega umenya hari abagishinganye kwa Kagame cyangwa kubera igihe cyabo kitaragera akaba abibikiye. Louise Mushikiwabo ukuboko kwe kw’iburyo ntacyo yamukoraho aracyari kw’ibere. Ariko ntawamenya!!!!Ibi nibyo twita “gucinya inkoro”.

Hari uwavuze ngo bariya bantu bose bari baje gushyigikira Kagame ngo baramuryarya. Ejo hagize igihinduka n’abo batera iyindi ndirimbo. Ibyo ni ukuri kawmbaye ubusa.

Exit mobile version