Kereka Kagame na leta ye sinzi niba hari umuntu wakwemera ibiri muri iyi raporo y’ inzobere za LONI. Kagame yakoze kuribya bifaranga byinshi yatwibye none yaguze abiyita ngo n’inzobere za LONI kwandika bavuga abamurwanya ko bafite ingabo muri Congo.
Ubu ikigiye gukurikiraho Kagame agiye gufata bamwe mu basirikari be maze abohereze muri Congo bamutere biyite ko bari muri P5 cyangwa bari mu ngabo za Gen Kayumba. Ubwenge bucye bwa Kagame wivuyemo nk’inopfu niwe wambere watinyutse avuga RNC na FDLR mw’ijambo rye ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya.
Bazabeshye abahinde kuko bigaragara ko hano Kagame arimo gushaka gusiga ibyondo iyi mitwe ya politiki ivuga ko ishaka impinduka mu mahoro kugirango hatagira undi muntu nako igihugu kimusaba kwicarana n’abamurwanya. Njye ku giti cyanjye nubwo nzi neza ko ari ibinyoma yibaye byashobokaga izi ngabo Kagame ahimba ko ziriho zikamutera maze zikabohoza u Rwanda.