Site icon Rugali – Amakuru

LONI irasaba Kagame kurekura Gen Rusagara na Col Byabagamba ariko ninko gusaba intare kureka inyama yayigeze mu menyo!

Agatsiko k’abakozi ba l’ONU bakoze iperereza kuva Gen Rusagara na Col Byabagmba bafashwe bagafungwa. Kasanze barafunzwe bazira amaherere kandi ko bafunzwe binyuranije n’amategeko agenga ikiremwa muntu.

Kakaba karashyikirije guverinoma y’u Rwanda ikemezo kafashwe. Kasabye ko guverinoma y’u Rwanda yahita ibafungura kandi bakishyurwa indishyi z’akababaro ihwanye n’igihe bamaze bafunze.

https://www.youtube.com/watch?v=S_rz51lJB24

Kugeza magingo aya guverinoma y’u Rwanda nta igisubizo irabaha ariko mu mikorere yako gatsiko iyo ikemezo kimaze gushyikirizwa abo kireba kongera gukurikirana icyo kibazo nyuma y’amezi atandatu maze ikibazo kikajya mu maboko y’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ngiyo impamvu leta ya Kagame na Kagame banga urunuka itangazamakuru. Burya umuntu iyo avugije induru yumvwa n’abaturanyi bamuri hafi. Ariko iyo ayivugije akoresheje indangurura majwi yumwa n’abantu bamuri kure bityo agatabarwa na benshi. Mureke Kagame akomeze yikome itangazamakuru ariko twe turarishyigikiye kandi tuzakomeza gukorana naryo kuko n’ijwi rya rubanda baka n’indangururamajwi.

N’ubwo Kagame yumva agaceceka ntimugire ngo ntacyo bimukoraho. Mugira se ngo buriya arasinzira?
Urutonde rwabo yohereje kwota umuriro rumaze kuba rurerure, abo yohereje iwabo watwese bo ntitwababara ngo tubarangize. Ntatekereze ngo Imana nayo ntiyandika n’ubwo atayizera yumva ko ntawe umuri hejuru. Tuzavuga kugeza ibintu bihindutse.

Ange Uwera

Exit mobile version