Nakurikiye ikiganiro cya Dr. Kambanda yagiranye na Jean Paul Turayishimye wa East Africa Daily n’ikiganiro nakunze kirimo amakuru twese twifuza kumenya kuri Kagame. Baganiriye ibintu byinshi ariko reka tuvuge kuby’mishyikirano ya Lobito kuko niyo kugushamo u Rwanda bikaba bibabaje cyane. I Lobito Biden yagiranye inama mu bwiherero na
Perezida Felix Tshisekedi bivuga ngo baganiriye kuri Kagame n’intambara ye muri Congo. Hari indi nama rero iteganijwe Kagame agomba kujyamo gusinya kandi niyanga kujyayo gusinya cg akajyayo maze akanga gusinya bizamugiraho ingaruka mbi. Kuba Kagame ataratumiwe mu Nama kandi yaritwaraga nk’aho ariwe mwana wa mbere w’Amerika mu karere n’uko bashakaga kumva Felix Tshisekedi wenyine. Lobito n’umushinga ukomeye w’Amerika bakaba bari kuri phase ya mere bubaka. Kuba Amerika yaragiye kuri iriya Project ikomeye kuri Amerika barashaka kariya gace: Tanzania, Southern Soudan bayicomeke kuri lubito.
Amerika irashaka gufatanya kariya karere kose Sub-Saharakuri Lubito maze ive kuri Indian Ocean. Indian Ocean n’inzira ihenze cyane kuri Amerika kandi ifite ibibazo bikomeye cyane. Harimo intambara yo muri Somalia yananiranye. Kuba Kagame yitwara nk’umwana w’Amerika muri kariya karere akaba ataratumiwe muri uriya mushinga ukomeye cyane wa Lobito ku banyamerika muri kariya karere n’ikibazo gikomeye cyane. Ikindi Abantu bavuga ko Kagame ari umu commissionaire ukomeye w’Amerika muri DRC, yibwiraga ko ibya DRC byose bigomba kunyura kuri we noneho ubu akaba adashobora gutumirwa muri uriya mushinga ukomeye bifite icyobivuze. Ikindi Amerika niwe watumije biriya biganiro kuri DRC muri Luanda. Nibo babitangije, nibo bishyura, nibo babitegeka. Ikibazo niba Biden yagiye kuganira business na Felix Tshisekedi na Lorenzo n’abandi ntabwo waganira intambara yo muri Congo utagiye gushinja Kagame.
Biden agiye gukora ibiganiro ku ntambara yo muri Congo, ni nawe muhuza akaba anayoboye iriya mishikirano. Byerekana ko bafashe igihande kimwe aba aricyo baganira nacyo maze uruhare rwa Kagame barushyira hanze. Biragaragara ko umuhuza yafashe igihande. Angola ntabwo ariyo muhuza niba bashobora kuganira ikibazo Kagame adahari n’ukuvuga ko bamaze kumurambirwa. Bamufata nk’aho atakiriho. Ibi bikaba ari ubutumwa bukomeye bamuhaye. Lobito project ni project ndende ikaba master plan ya USA yo gufata sub Sahara Afrika. Amerika yamaze gufata umurongo yamaze no gufata uruhande yumva kandi ishyigikiye. Kuba Lorenzo agiye mu nama azi neza ko bagiye kuganira kuri Congo ku ntamabara iri hagati ya Kagame na Felix Tshisekedi ariko Kagame akaba ataratumiwe n’ukuvuga ko baheje Kagame bagahitamo kumva Felix Tshisekedi. Kagame bamushyize mu mwanya we. Uruhande roe Kagame ntacyo rubabwiye.
Kuba Ministre Nduhungirehe yaratangiye kuvuga ko ariya masezerano arimo imitego ubu se bazatumuza inama yanjye kujyayo? Cg ajyeyo ntabisinye? None umuntu bamaze gukatira urwo gupfa niyanga kubisinya cg akanga kujyayo bizagenda gute? Minister wa Congo yavuzeko baganiriye cyane kubyerekeranye n’intambara yo muri Congo kandi ko bashimishijwe nibyo baganiriye na Biden ariko ko ibyo baganiriye atabishyira hanze. Kagame azabigenza gute? Azajyayo yange gusinya cg azajyayo asinye?Kagame n’akaga u Rwanda rwagushije. Tsisekedi yivugiye ko azamubwira ko ari umwicanyi. Kuba u Rwanda rutari muri iriya mishyikirano ya Lobito birerekana ko rwo nta nyungu ruteze gukura muri iriya projet. U Rwanda barimo bararufungira kubera imyitwarire mibi ya Kagame.