Site icon Rugali – Amakuru

Lieutenant Ruzibiza Abdul nawe yivugira ko Paul Kagame yishe abahutu

Mu gitabo cye yise “Rwanda: L’histoire secrete” ku rupapuro rwa 294, Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza yanditse agira ati:

Ku taliki ya 5 Mata 1994 Kagame yavuye i Byumba ariko umunsi ubanza yari yagiranye ibiganiro na komiseri w’umuryango w’ibihugu byibumbiye hamwe ushinzwe uburenganzira bwa muntu. Yanyuze i muhura ku nzira ahura n’abaturage barimo bahunga. Yahise ategeka ko babashyira hamwe ngo babarase ku buryo nta numwe uhunga.

Yarahagumye agenzura ko iryo tegeko yatanze ryubahirizwa kugeza babishe bose. Nyuma yaje kurira mu modoka ye arabisira akoresheje imbunda ye yitwa canon 12.7 mashinigani. Abantu barenga ibihumbi agana inani barishwe uwo munsi. Mbere yo kugenda yategetse ko bazenguruka imisozi yaho bagatsemba n’uwaba yarokotse.

Kagame yaraherekejwe n’abasirikare barenga mirongo itanu bitwaje mashinigani za RPG na 12.7. Abamurindaga barimo bagenda mu majipe atatu hamwe na Toyota yarimo abasirikare yagendaga imbere ibayobora ikanakura inzitizi mu nzira.

Uwayoboraga abasirikare barindaga Kagame yari Liyotona Tom Byabagamba. Niwe wayoboye anagenzura uburyo bakusanyirije abaturage mu isoko ku tegeko rya Kagame waje no kubafasha kurishyira mu bikorwa.

 

Exit mobile version