Ngo Inama y’Abaminisitiri noneho yabaye ku ikoranabuhanga…Ntibyari biherutse. Ngabo ba bazivamo Ntibyaribehurutse se tuyobewe ko ntahandi akorera uretse kw’ikoranabuhanga kugirango mukomeze mutekinike muhishira uwaburiwe irengero. Ko inama y’abaminisitiri imaze iminsi iba mu buryo bisanzwe noneho byagenze gute? Ubwo rero ngo muri kujijisha abanyarwanda bamaze gucana ku maso kubera bamaze iminsi basakuza ko mwahagaritse itekinika! Ntahandi nyine yari kubera atari kw’ikoranabuhanga kuko hari ibyo mugihisha abanyarwanda. Ngo ntiyariherutse? Yego nyine ntimwari muhertse gutekinika.
Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021. Ni inama iza gufatirwamo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana muri ubu buryo mu gihe mu Rwanda hariho gahunda ya guma mu rugo aribyo byabihe itekinika ryari ririmbanije.
Iyi nama iteranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ibaye mu gihe imibare y’abandura COVID-19 mu Rwada ikomeje gutumbagira kimwe n’abo iri guhitana baka bakomeje kwiyongera. Iri tumbagira rifite icyo rihishe, hari ikiryihishe inyuma time will tell igihe kizatubwira
Iyi nama kandi ibaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali. Ibi nabyo n’umukino w’urusimbi none ababyeyi bayatayemo aho bamaze gutanga minerval ngo abana basubiye kw’ishuri none barayariye. Ni ukwihangana. Ibyemezo biraha aha nzaba mbarirwa! Ababyeyi bikuye udufaranga bari basigaranye kumweko none ngo nibagime mu rugo! Ubu se ntitwari kubaramira muri gahunda ya guma mu rugo?
Ubwo iyi nama yaherukaga guterana, nubundi yari yakajije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19
Icyo gihe inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ingendo zihuza uturere n’uturere ndetse n’uturere n’Umujyi wa Kigali, muri gahunda yiswe guma mu Karere.
Ubwo hafatwaga izi ngamba, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, Johnston Busingye yari yavuze ko abantu bakwiye kwirinda bityo ko bitabaye ibyo ibyari guma mu karere bishobora kuba ibindi. Iri ni iterabwoba! Ibyo bindi se arimo akangisha abaturage n’ibiki? Guma mu buriri se? Hari aho bitaniye se? Yewe yaba guma mu rugo, yaba guma mu karere byose ni kimwe n’ibyica abanyarwanda
Ibyo mwiga byose mumenyeko muri kudindiza uburezi bwacu kd colona tugomba kubana nayo, ese bibaye ngombwa ko itazakira kwisi? Mwakomeza koreka uburezi? Mwiterana mwiga kungamba mwafata kuko umwaka ugiye gushira zifatwa arko ntamwanzuro biratanga mufate andi mahirwe mureke ubuzima bukomeze, abana bige, urwaye colona yitabweho ahabwe ibituma colona itiyongera, ubundi tubane nayo nkuko Sida yaje ikaba icyorezo gisanzwe, nihitiraga.