Ubutegetsi bw’u Rwanda buravuga ko bwatangiye gahunda yo kwaka abantu ubutaka bwabo badakoresha uko bikwiye. Ubwo butaka buherereye mu mujyi wa Kigali. Ubutegetsi buravuga ko ari ibibanza byagombye kuba byubakwaho inzu zigendanye n’umurwa mukuru w’u Rwanda.
Ibibanza ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bigomba kubakwa byanze bikunze ni ibyegereye imihanda migari mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali. Busobanura ko mu bihe bitandukanye ba nyirabyo bagiye bibutswa ko bagomba gukoresha ubutaka icyo bwagenewe. Mu cyiciro cya mbere kirareba abo kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2018 na n’ubu ibibanza byabo bitubatse.
Kimwe mu bitumye ubutegetsi bwongera icyafatwa nk’igitutu mu gukaza ingamba ni izi nama mpuzamahanga ziri kubera i Kigali mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse harimo n’izaba mu kwa Gatandatu k’umwaka utaha izahuza ibihugu bisaga 50 byo mu muryango wa Commonwealth bivuga ururimi rw’icyongereza.
Kuri Eng Fred Mugisha ushinzwe iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali avuga ko itegeko ry’ubutaka risobanutse. Asobanura ko mu gihe cy’imyaka itatu ubutaka budakoreshwa icyo bwagenewe mu mujyi nta bisobanuro bifatika nyirabwo aba agomba kubwamburwa bugahabwa abandi.
Eng Mugisha akavuga ko uretse n’ibibanza by’abantu ku giti cyabo bagiye kwamburwa nibatabikoresha neza uko amategeko abiteganya ngo itegeko ntirigenekereza ku butaka bwa leta.
Ikindi cyumvikana muri uyu mugambi ni uko abantu bafite inkuta ziri ku mihanda migari bagomba kuzivugurura bijyanye n’amategeko. Gusa leta ivuga ko abo bizaboneka ko batabifitiye ubushobozi, izabyikorera. Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali muri rusange urabarura amapariseli ari hagati ya 50-100 asabwa kuba yubatse.
Ubutegetsi buratangaza ko hari ibibanza 20 ba nyirabyo kubera inshuro bagiye bibutswa ko bagomba kubyubaka ntihagire igikorwa bashobora guhita babyamburwa. Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kubona abasabwa kugira icyo bakora ku bibanza ubutegetsi bwita ko birushaho gutera umwanda umujyi wa Kigali. Uretse kuvuga ko biteje umwanda umurwa mukuru, ubutegetsi bunavuga ko bishobora kuba indiri y’abagizi ba nabi.
Mu mujyi rwagati haracyagaragara ibibanza bizitiye ariko wateramo ijisho bikaboneka ko byahindutse amatongo kandi bikikijwe n’imiturirwa. Hari kandi n’izindi nyubako ubutegetsi buvuga ko ba nyirazo bagiye bazubaka bageramo hagati bagahagarika imirimo. Biri uko mu gihe hari n’izubakwa ugasanga hari ibice byazo byabuze ababikodesha. Ubutegetsi bukavuga ko usabwe kugira icyo akora ku butaka bwe iminsi 90 ikihirika nta mpinduka agomba kwamburwa ubutaka bwe. Intumbero y’ubutegetsi ni ukugira umujyi usukuye kandi utekanye.