Site icon Rugali – Amakuru

Leta y’U Rwanda ivuga ko kuganira n’Afrika y’epfo ari ngombwa ariko ngo nta biganiro na Gen Kayumba

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, yavuze ko ibiganiro byo kubyutsa umubano w’U Rwanda n’Africa y’epfo bitaratangira cyakora ngo bigomba kuba hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru kuva ashinzwe ububanyi n’amahanga bw’U Rwanda, Richard Sezibera yavuze ko umubano w’igihugu cye n’Africa y’epfo impande zombi zifuza ko wazahurwa.

https://youtu.be/jQIPb6vOKfM

Uyu mubano wajemo igihu nyuma y’aho General Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu mu mwaka wa 2010, ndetse n’ibikorwa byakurikiyeho byo kugerageza kumwica.

Ikibazo cya Kayumba ntikirimo

Ministri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu bategetse ko ibiganiro byatangira kandi ashimangira ko biri hafi.

Gusa ngo mu gihe byaba bitangiye ntaho byaba bihuriye n’ikibazo cya General Kayumba

Uwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Image captionMinistri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu bategetse ko ibiganiro byatangira kandi ashimangira ko biri hafi

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu basabye ko twahura tukongera kuzahura umubano. Gusa ibiganiro byacu bizaba hagati y’ibihugu byombi, ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa cyangwa abandi bahunze igihugu bakurikiranywe n’ubutabera”.

Kuganira na P5 byo se?

Ku kibazo cyo kumenya aho u Rwanda ruhagaze ku cyifuzo cy’ibiganiro cyatanzwe n’amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi yiswe P5, Ministri Sezibera yavuze ko ayo masyaka atazwi.

Yavuze ati: “Amashyaka nzi ni ayanditse mu gihugu, ariko niba hari Umunyarwanda wifuza kuganira ni uburenganzira bwe.

“Bazaze mu mirenge cyangwa se abari muri diaspora bazegere abandi baganire”.

Uwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Image captionUmubano w’U Rwanda n’Afrika y’epfo wajemo igihu nyuma y’aho General Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu mu mwaka wa 2010, ndetse n’ibikorwa byakurikiyeho byo kugerageza kumwica

Ibintu si byiza ku bijyanye n’u Burundi na Uganda

Ku mubano w’U Rwanda n’ibihugu by’akarere, Ministri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibintu bitameze neza cyane hagati y’U Rwanda n’u Burundi ndetse no ku ruhande rwa Uganda.

Gusa nubwo yemera ko umwuka utameze neza, Ministri Sezibera ngo asanga impamvu zatumye umubano uzamba zitaraturutse ku ruhande rw’U Rwanda.

Cyakora yavuze ko U Rwanda rwiteguye kwakira uwaza ashaka ko ibintu byasubira mu buryo.

Exit mobile version