Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, yavuze ko ibiganiro byo kubyutsa umubano w’U Rwanda n’Africa y’epfo bitaratangira cyakora ngo bigomba kuba hagati y’impande zombi.
Mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru kuva ashinzwe ububanyi n’amahanga bw’U Rwanda, Richard Sezibera yavuze ko umubano w’igihugu cye n’Africa y’epfo impande zombi zifuza ko wazahurwa.
https://youtu.be/jQIPb6vOKfM
Uyu mubano wajemo igihu nyuma y’aho General Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu mu mwaka wa 2010, ndetse n’ibikorwa byakurikiyeho byo kugerageza kumwica.
- Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yandikiye Prezida Kagame amusaba ibiganiro
- Ubucamanza bw’Afurika y’epfo bugiye gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya, wakuriye ubutasi bw’u Rwanda
- Kayumba Nyamwasa yari agiye kwicwa ubugira gatatu
Ikibazo cya Kayumba ntikirimo
Ministri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu bategetse ko ibiganiro byatangira kandi ashimangira ko biri hafi.
Gusa ngo mu gihe byaba bitangiye ntaho byaba bihuriye n’ikibazo cya General Kayumba
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu basabye ko twahura tukongera kuzahura umubano. Gusa ibiganiro byacu bizaba hagati y’ibihugu byombi, ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa cyangwa abandi bahunze igihugu bakurikiranywe n’ubutabera”.
Kuganira na P5 byo se?
Ku kibazo cyo kumenya aho u Rwanda ruhagaze ku cyifuzo cy’ibiganiro cyatanzwe n’amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi yiswe P5, Ministri Sezibera yavuze ko ayo masyaka atazwi.
Yavuze ati: “Amashyaka nzi ni ayanditse mu gihugu, ariko niba hari Umunyarwanda wifuza kuganira ni uburenganzira bwe.
“Bazaze mu mirenge cyangwa se abari muri diaspora bazegere abandi baganire”.
Ibintu si byiza ku bijyanye n’u Burundi na Uganda
Ku mubano w’U Rwanda n’ibihugu by’akarere, Ministri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibintu bitameze neza cyane hagati y’U Rwanda n’u Burundi ndetse no ku ruhande rwa Uganda.
Gusa nubwo yemera ko umwuka utameze neza, Ministri Sezibera ngo asanga impamvu zatumye umubano uzamba zitaraturutse ku ruhande rw’U Rwanda.
Cyakora yavuze ko U Rwanda rwiteguye kwakira uwaza ashaka ko ibintu byasubira mu buryo.