Bikunze kubaho ko abayobozi b’ibigo na za Minisiteri zitandukanye, bashora Leta y’u Rwanda mu manza kubera imicungire y’abakozi idahwitse, bigatuma Leta icibwa amafaranga menshi ndetse bikaba bishobora no guteza Leta igihombo nk’uko byagiye bigaragara mu myaka ishize. Abakozi b’ikigo cya New Artel baherutse kwirukanwa ku mpamvu bagaragaza ko zidakurikije amategeko ndetse n’ababirukanye ubwabo bakaba bitana bamwana, biyemeje nabo kwitabaza amategeko kugirango barenganurwe, ibintu bishobora kuzatuma Leta yongera gucibwa amamiliyoni.
Ikigo cya Leta cya New Artel gisanzwe gitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse gifite umwihariko wo gutanga internet ikoresha icyogajuru (Satellite) hirya no hino ku isi nko kuri za ambasade z’u Rwanda n’ahari abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino, gisa n’aho cyamaze guseswa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) kuko Umunyamabanga wayo uhoraho yategetse umuyobozi w’Iki kigo kwirukana abakozi bose adasize n’umwe, kubera impamvu yise iz’ubukungu n’Ikoranabuhanga.
Abakozi birukanywe muri iki kigo baganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, bagaragaje akarengane kabayeho n’uburyo iki kigo kigiye guseswa ku mpamvu z’ikindi kigo cya Leta gifite inshingano nk’izacyo cyitwa BSC, ndetse bikaba bigiye gukorwa ku mpamvu zo guha icyo kigo kindi imbaraga aho kuba impamvu z’ubukungu n’Ikoranabuhanga.
Ibaruwa abakozi bose bandikiwe n’umuyobozi wa New Artel, Francis Karemera, tariki 18 Mata 2017 ibamenyesha ko birukanywe kubera impamvu z’ubukungu n’ikoranabuhanga, inagaragaramo ko iki kigo kigiye guhindurirwa inzego n’imikorere nyamara amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ni uko ahubwo kigiye guseswa burundu, kuko na bamwe mu bakozi birukanywe bahise bacishwa ku ruhande bahabwa akazi n’ikindi kigo cya Leta kizwi nka BSC. Uyu muyobozi wa New Artel kandi n’ubwo ari we wanditse amabaruwa yirukana abakozi bose, si we wari ubikoze ku bushake kuko yashyiraga mu bikorwa itegeko rya Gatarayiha Regis, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 y’amategeko agenga umurimo mu Rwanda, ivuga ko iyo habayeho gusezerera abakozi kubera impamvu z’ubukungu, abakozi bagabanywa mu kigo batondekwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abo atunze ku buryo bwemewen’amategeko, bikitabwaho uko bikurikirana kandi ibyo bikamenyeshwa Umugenzuzi w’umurimo mu karere. Ibi ariko siko byakozwe abakozi ba New Artel basezererwa, ari nayo mpamvu bavuga ko bagomba guhabwa indishyi ku bwumvikane nk’uko biteganywa n’amategeko byakwanga bakitabaza ubucamanza.
Umunyamanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Gatarayiha Regis, yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com tumubaza iby’iyirukanwa ry’aba bakozi bagaragaza ko bareganye kandi ko bashobora gushora Leta mu manza ikaba yacibwa amafaranga, maze agaragaza ko bitamureba kuko atari we muyobozi w’iki kigo, ko byabazwa umuyobozi wacyo. Nyamara Francis Karemera uyobora New Artel we yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko atigeze afata icyemezo cyo kwirukana abakozi ndetse ko nta n’uruhare yabigizemo, ahubwo ngo yashyize mu bikorwa ibyo yategetswe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga nk’uko binagaragara mu ibaruwa yandikiye abakozi abirukana, abereka ko byakozwe hashingiwe ku ibaruwa ibimutegeka yandikiwe n’uyu muyobozi muri Minisiteri.
Hashingiwe kuri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2015/2016, imibare igaragaza ko kuva mu 2012 kugeza mu 2015, leta y’u Rwanda yahombye hafi miliyoni 524 Frw na $17 000 nyuma yo gutsindwa 75% by’imanza yarezwemo zirebana n’imicungire y’abakozi. Mu bibazo byagiye bigaragara, harimo 13.9% birebana n’amakosa ajyanye no kwirukana abakozi mu buryo budakurikije amategeko, bamwe bagashyirwa mu myanya mu buryo butari bwo abandi bakayikurwamo mu nzira zitemewe n’amategeko agenga umurimo n’abakozi mu Rwanda.
Muri Mutarama uyu mwaka, Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage basabye ko abayobozi bakora amakosa mu micungire y’abakozi bagateza igihombo leta, bagomba kubiryozwa aho kugira ngo ayo makosa yitirirwe urwego bayobora cyangwa ibihombo byishyurwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi ari amakosa yakozwe n’abayobozi ku giti cyabo.
Ukwezi.com