Apotre Mutabazi Kabarira niwe wavuze ati leta igomba gutinya intumwa za rubanda, n’intumwa za rubanda zigatinya abaturage. Ariko iyo bicurutse ubwo butegetsi bwitwa ubutegetsi bw’igitugu……Leta y’u Rwanda irafata ingamba zica abaturage abaturage bagaceceka kubera gutinya ubutegetsi n’intumwa za rubanda zigaceceka kubera gutinya leta ya Paul Kagame. Muri izo ngamba harimo ingamba zo kurwanya Covid-19 n’igikorwa cyo kohereza abasirikare b’u Rwanda mu gihugu cya Centrafrique.
Ni kubw’iyo mpamvu umukuru w’Ishyaka PS Imberakuri ritavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda kandi ritaremerwa mu Rwanda asaba leta y’u Rwanda ibintu bibiri
1- Kuvanaho gahunda ya guma mu karere n’umukwabu uhera sa mbiri z’ijo yavuze ko bibangamiye abanyarwanda kandi bikaba byarafashwe mu buryo butunguranye. Akomeza avuga ko bitumvikana gufungira abantu mu turere twabo nyuma yaho agatangiza amashuri kugera ku y’inshuke. Umukwabu wa sa mbiri z’ijoro nawo ukaba waratumye abacuruzi bahomba ndetse benshi bashiraga inkono ku ziko aruko bacuruze bakabona inyungu akaba ariyo barya cyangwa abandi bakabona ayo kurya aruko bikoreye imizigo y’abo bacuruzi. Me Bernard arasaba leta y’u Rwanda gusubira kuri iki ibyo byemezo
2- Me Bernard arasaba leta y’u Rwanda kuvana abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique boherejweyo “mu buryo bunyuranyije n’imigenzo iteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika”.
U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa mu bihumbi bari muri icyo gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro, MINUSCA.
Me Bernard Ntaganda ukuriye ishyaka PS Imberakuri, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, mu itangazo yasohoye rivuga ko iri shyaka risanga;
“…ayo masezerano y’inyabubiri yo gutabarana Leta y’u Rwanda na Repubulika y’Afrika yo Hagati atarakozwe mu nyungu z’Abanyarwanda ahubwo…yarakozwe bishingiye gusa ku nyungu za politiki mpuzamahanga…”
Iri shyaka risaba inteko ishingamategeko y’u Rwanda kudaceceka, igatumiza minisitiri w’ingabo “agasobanurira Abanyarwanda iby’ayo masezerano” yatumye izo ngabo zoherezwa.
Muri iki cyumweru, umwe mu basiriakare b’u Rwanda, uri mu butumwa bwa MINUSCA muri Repubulika y’Afrika yo Hagati, yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba hafi y’umurwa mukuru Bangui.
Ishyaka PS-Imberakuri rivuga ko abasirikare boherejwe muri icyo gihugu ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi bakwiye kuvanwayo “kuko Abanyarwanda ntabwo babyariye kumenera amaraso igihugu kitari icyabo”.
Rikavuga ko izo ngabo zoherejwe “mu buryo bunyuranyije n’imigenzo myiza iteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano.”
Mu kiganiro yatanze nyuma y’iyoherezwa ry’abo basirikare, Perezida Paul Kagame yavuze ko, batumiwe n’icyo gihugu, bagiye “kongerera imbaraga zo kwirinda ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN”, no “kongerera abapolisi b’u Rwanda bariyo ubushobozi bwo kurinda abasiriviri, mbere y’amatora.”
Hari abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye leta banenze ko u Rwanda n’Uburusiya byohereje abasirikare muri iki gihugu, mu gihe hasanzwe hari ingabo z’Umuryango w’abibumbye zigera ku 12,800 zoherejweyo.
Hari n’abandi bashimye u Rwanda koherezayo ingabo z’inyongera mu gikorwa cyo gutabarana no kurinda amahoro nk’umuti ibihugu bya Africa byishakiye ubwabyo.
Abantu besnsi bagize icyo bavuga kuri ibib bikorwa bya leta y’u Rwanda, hari uwavuze ati:
- Izo nkotanyi nyine nibakomeze bazihondagure, Kagame akomeze yisarurire Zahabu na Diamond bya Central africa, mu gihe abanyarwanda bari kuhaburira ababo, babihomberamo, basenyerwa, barenganwa, ubushomeri,…
- Abaturage ba centre Africa barasinziriye ntibabonako abo bita ingidwa bayobozi zabo zishaka kwisahurira igihugu gusa nihehe mwabonye igihugu gifite igisirikare gisaba umusada ibindi bihugu kugeza kurinda president akaba umunyamahanga ? Koko ?Wenda ashobora kuba umutoza niba abarusha ubumenyi ariko kugeza aho barinze umukuru wigihugu nagasuzuguro gakomeye cyanee ntawifuzako hameneka amaraso ariko president uriho ntacyo azamarira abaturage be usibye kuzuza ibifu byabo bayoboranye
- PS Imberakuri ya Frank Habineza nireke RDF ya FPR yiyibire amabuye y’agaciro mubihugu bitagira banyirabyo bikiri mukavuyo. Ubundi bibire leta zunzubumwe z’amerika kubufatanye dore ko akayira kajya muri congo katakiri nyabagendwa neza
Ngayo nguko Mutima muke we mu rutiba kandi birenge ni wowe ubwirwa!!!!!