Musanze: Abaturage barinubira urugomo bakorerwa n’abaragira inka z’abasirikare. Bamwe mu batuye mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze babwiye Umuseke ko barambiwe urugomo rw’abaragira inka z’abasirikare. Aba ngo bonesha imyaka yabo nkana, hanyuma ngo hagira ubiyama bakaba bamutema cyangwa nawe bakazamwoneshereza .
Abatuye Cyabagarura ngo barambiwe abashumba baboneshereza bitwaje ko baragira inka za bamwe mu basirikare bakuru
Bavuga ko abashumba bitwaza ko baragira inka za bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye, bakirara mu myaka y’abaturage nk’ibigori bakabiragira inka zikabyona.
Ngo hari bamwe muri bo bacukura n’inzu z’abaturage bakabiba. Bemeza ko bimaze kurambirana kandi ngo ikibabaje ni uko babibwira abayobozi mu nzego z’ibanze bakabirenza amaso.
Abaturage batashatse ko tuvuga amazina yabo basanga bibabaje kuba abaragira inka za bamwe mu basirikare bakuru aribo bahesha isura mbi ba shebuja kandi ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zizwiho kubaha no gukorera abaturage.
Ati: “Nko ku Cyumweru urajya gusenga wataha ugasanga inzu bayipfumuye, urahinga byamera ugasanga babiragiye cyangwa se babyahiye, wavuga ukumva go inka ni iza colonel, umuturage ntabone igisubizo. Njye numva tuzareka guhinga tugatungwa n’izo nka. Hari nk’uwo nigeze kwifatira arankubita aranankomeretsa. Ibi bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda ”
Undi aragira ati: “ Aba bashumba bitwaza ko baragira inka z’abasirikare ni bo baduteza umutekano muke rwose. Imyaka yacu bayiraramo bayahirira izo nka zabo, ndetse ni nabo bazanye ingeso yo kwiba batoboye inzu kuko ubwo bujura ino ntabwo bwari buhasanzwe. Abajura kavukire twari tumenyereye inaha mu Cyabagarura ni abibaga ibiti, ariko ntabwo bari bageza aho gutobora inzu.”
Avuga ko amakuru abaturage bafite yemeza ko bariya bashumba baje baturutse mu turere twa Nyabihu na Ngororero.
Ally Niyoyita, uyobora akagari ka Cyabagarura avuga ko ikibazo cy’abashumba bahira bakanaragira imyaka y’abaturage ndetse bakanakubita kimaze igihe mu kagari ke.
Yagize ati: “Icyo kibazo kimaze igihe, ni amakimbirane amaze gufata indi ntera hagati y’abahinzi n’abashumba. Abashumba ubwabo ntibacyumva abayobozi, nk’ubu uramuhagarika wamubuza kwishora mu myaka y’abantu akagutema. Cyangwa se umuturage wamutanzeho amakuru ko yamubonye arandura imyaka agaca inyuma akajya kurandura n’iye cyangwa se akamugirira nabi.”
Niyoyita nawe yemeza ko abashumba bateza urugomo ari abaturutse Nyabihu na Ngororero bakaba baragira inka za bamwe mu ngabo z’u Rwanda.
Yabwiye Umuseke ko bariya bajura bazinduka mu gitondo kare bakaragira kugeza nijoro hanyuma bakasiga inka zona bakajya gucukura inzu z’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène avuga ko ikibazo cy’abatuye mu kagari ka Cyabagarura barandurirwa bakanosherezwa imyaka bakizi ariko atekwemeza koko niba bariya bashumba baragirira inka za bamwe mu basirikare bakuru.
Habyarimana avuga ko hari gahunda yo gukaza umutekano binyuze mu irondo bityo abazafatwa bakazasobanurira ubuyobozi ba shebuja abo ari bo.
Abaturage bifuza ko ikibazo cyabo n’abashumba cyakwinjirwamo n’inzego zo hejuru kuko iz’ibanze nta ngufu zo kugikemura zifite.
Bifuza ko ba shebuja ba bariya bashumba bazagirana nabo amasezerano y’uko ufashwe yoneshereje umuturage yajya yishyura kuko ngo iyo inka zifashwe bikavugwa ko ari iza afande runaka birangirira aho ntihabeho kwishyura umuturage wonesherejwe.
Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze