Site icon Rugali – Amakuru

Leta y’u Rwanda ikomeje gukumira benengofero muri Kaminuza y’igihugu

Ibi bikozwe mu gihe hari abaturage bavuga ko amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda asanzwe ari menshi, bikabagora kuyishyura, cyane cyane abatarihirwa na Leta.

Minisiteri y’Uburezi nayo yaherukaga gutangaza ko yasabye Kaminuza y’u Rwanda ko yagabanya amafaranga y’ishuri, mu gukumira ko abanyeshuri bajya gushakira ubumenyi mu bindi bihugu.

Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yagize “Ubu twarabasabye turababwira tuti ‘ntidushaka ko abana bacu twumva twumva ngo bagiye muri Uganda bakiga muri za kaminuza mbi, bagiye Congo, u Burundi, mfite ingero z’izo kaminuza, kandi dufite amakaminuza meza bakabaye bigaho mu Rwanda, mugabanye minerval [amafaranga y’ishuri].”

Benengofero hehe no kongera gukandagiza ikirenge muri Kaminuza y’igihugu. Batwirukanye izuba riva. N’ubundi amafaranga y’ishuri yarasanzweho yishyurwaga umugabo hagasiba undi none bayongeje bivuga ngo agatsiko n’iko kazohereza abana bako muri kaminuza. Cg Kaminuza izabura abayigamo kuko agatsiko ubundi kohereza abana bako kwiga muri Kaminuza zo hanze.

Exit mobile version