Umuryango wa Francophonie washimye ubusabe bwa leta y’u Burundi. Mu nama rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa imaze iminsi ibiri, uhagarariye u Burundi yasabye uyu muryango kuvanaho ibihano byo kwigizayo leta ahagarariye uyu muryango wayifatiye kuva mu 2016.
Iyi nama y’uyu muryango, uyu munsi kuwa kane, yatangaje ko yakiriye neza icyifuzo cya leta y’u Burundi ariko umwanzuro mu buryo bwemewe uzemezwa nyuma.
Kuva mu kwa karindwi 2016, uyu muryango w’ibihugu 88 wanzuye ko uhagaritse imikoranire na leta y’u Burundi kubera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu midugararo yabaye mu 2015.
Leta ya Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byo byafatiye ibihano bamwe mu bategetsi mu Burundi- barimo minisitiri w’intebe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano – bibashinja ibyaha byakozwe ku kiremwamuntu icyo gihe.
Ibihugu bikize n’imiryango nterankunga byo mu burengerazuba bw’isi, byateye umugongo u Burundi bishingiye kubyaregwaga ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuva mu 2015.
Ernest Niyokindi, ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ejo yabwiye inteko rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ko leta y’icyo gihugu “yarenganyijwe ifatirwa ibyo bihano bibogamye”.
Avuga ko nyuma y’imidugararo ya 2015 leta yafashe ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo, nko gucyura impunzi no kurekura impfungwa, ariko ibyo bihano ntibikurweho.
Mu ijambo rye, ryatangajwe na ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, Bwana Niyokindi yavuze ko perezida mushya Gen. Major Evariste Ndayishimiye yiyemeje “kurengera uburenganzira bwa muntu no kuzahura umubano n’amahanga ushingiye ku kubahana.”
Yabwiye iyi nama ko leta y’u Burundi yifuza kongera gukorana n’uyu muryango bityo iwusaba “kwiga uko wavanaho icyemezo gihagarika imikoranire” n’iyi leta cyafashwe mu kwa karindwi 2016.
Iyi nama ya Francophonie, niyo ya mbere mu mateka yawo iteranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘videoconference’ nk’uko uyu muryango ubivuga.
Iyi nama yanzuye ko yashimye icyifuzo cya leta y’u Burundi umwanzuro ukazemezwa n’inama nk’iyi yindi izaba mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka.
BBC