Site icon Rugali – Amakuru

Leta y’u Burundi yarikwiye kubwira leta ya Congo ko itifuza kumva ingabo za Kagame hafi y’imbibi zabo

UBURUNDI BURASETA IBIRENGE MU KWIFATANYA N’IGIHUGU CY’UMWANZI KURWANYA ABANZI BABYO BYOMBI. Ku mugaragaro izuba riva, Uburundi bwatangaje ko igihugu cy’u Rwanda ari “UMWANZI”, u Rwanda narwo rwafunze umupaka warwo uruhuza n’u Burundi rugera n’aho rubuza abanyarwanda gushakana n’abarundi! Nta gihugu muri ibyo byombi kigeze gihindura iyo myanzuro!

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda runategeka abaturage barwo kudahirahira berekeza Uganda! Ibyo bihugu byombi byirirwa biregana ubushotoranyi. Perezida Felix Tshisekedi  bakunda kwita “GISEKERAMWANZI” we ngo arashaka guhuza ingabo z’ibyo bihugu by’abanzi ngo bifatanyirize kurwanyiriza hamwe abanzi babyo ku butaka bw’igihugu cye!

Mu ibaruwa umugaba mukuru w’Ingabo za Congo (FARDC) General MBALA MUNSENSE Célestin, yandikiye mugenzi we w’u Burundi amusaba kutazabura mu nama izaba kuwa 24 no kuwa 25 Ukwakira 2019, ikazahuza abakuru b’ingabo z’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda, Uganda na DR Congo, ndetse hakazaba hanarimo intumwa za MONUSCO n’umutwe w’Igisirikare cy’Abanyamerika gikorera k’umugabane wa Africa  (AFRICOM), birasa nk’ahahishemo ko igihugu cy’u Burundi gikemanga iyo mifatanyirize y’izo ngabo zishaka gukorera  hamwe zirwanya abanzi babyo nyamara ibihugu nabyo ubwabyo ari abanzi.

Usibye n’ibyo, ntawe uyobewe ko imitwe myinshi y’inyeshyamba iboneka mu burasirazuba bwa Congo, yashinzwe kandi iterwa inkunga na Kagame bityo ibyo ikora byose ikaba ibikora ku mabwiriza ye! Kwigira nyoni nyinshi akajya gushuka Perezida Gisekeramwanzi gufatanya ibyuma n’ibumba, sinzi ko azabizana ku Burundi, “babucanye buri munsi y’urujyo!”

Tugarutse ku ibaruwa yanditswe na General Mbala Munsense, yatangiye yibutsa mugenzi we w’u Burundi ko ashingiye ku myanzuro y’inama yabereye i Goma kuwa 13 no kuwa 14 Nzeri 2019 igamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, ikemeza ko hagomba kubaho indi nama ya kabiri mu gihe cy’ukwezi .

Akomeza agira ati: “ Umugaba mukuru w’ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo arahamagarira igisirikare cy’uburundi kutazabura kohereza intumwa zacyo  muri iyo nama y’ingirakamaro izaba ku matariki ya 24 na 25 Ukwakira 2019 ikazabera i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo” Mu bihugu byose byatumiwe, u Burundi nibwo bwandikiwe ibaruwa by’umwihariko!

Ingabo z’Amerika nazo ngo zirashaka kuza mu burasirazuba bwa Congo!

Ku mugereka y’iyo baruwa haragaragaraho uko umushinga uteye, abazawugiramo uruhare[Igisirikare cya RD Congo (FARDC), icya Uganda (UPDF), icy’ u Rwanda (RDF), icy’u Burundi (FDNBU),icya Tanzania (TPDF),Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO), Ingabo z’Amerika zikorera ku mugabane wa Africa (AFRICOM)], ibizakenerwa n’imitwe igomba guhashywa:

Mu gace kiswe Grand Nord (Akarere ka Beni na Lubero): Imitwe yo mu mahanga igomba guhashywa ngo ni ADF/MTN. Imitwe y’iminyekongo (hashobora kuba harimo n’iya Kagame): Mai-Mai Mazembe, Mai-Mai Zepherin, Mai-Mai Jackson, Mai-Mai FPP-AP, Mai-Mai Mandevu, Mai-Mai UPLC, Mai-Mai Léopard/Clitoc, …

Mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru: (Akarere ka Rutshuru, Nyiragongo na Masisi): Imitwe y’iminyamahanga izarwanywa: FDLR- FOCA, RUD, CNRD,… Iy’iminyekongo (hashobora kuba harimo n’iya Kagame): Mai-Mai AFARPM, NDC-R, APCLS, Mai-Mai CMC Nyatura,…

Mu gace ka Kivu y’Amajyepfo (Akarere ka Kalehe), imitwe y’Iminyamahanga: CNRD. Imitwe y’Iminyekongo (hashobora kuba harimo n’iya Kagame): Rai Mutumboki, Les GP Mai-Mai, Mai-Mai Nyatura. Kivu y’Amajyepfo (Akarere ka Uvira, Fizi na Mwenga): Imitwe y’iminyamahanga: RED/TABARA, FLN, FPB, RNC,… Imitwe y’iminyekongo (Hashobora kuba harimo n’iya Kagame): Mai-Mai Yakutumba n’Abo bafatanyije, Gumino, Twirwaneho,…

Muri uku kugerageza gufatanya ibumba n’ibyuma umugaba mukuru w’Ingabo za Congo ngo yakoze icyo bise n’abo bafatanyije, “Etat Major Integré” (Ubuyobozi bukuru bw’ingabo buhuriweho) kigomba guhuza ibi bisirikare byose, ku nshuro ya mbere noneho ngo n’abanyamerika barashaka kubigiramo uruhare! Baba bashaka kwereka Kagame nyiri guhanga imitwe myinshi muri iyi ko acyuye igihe cye?

Akebo kajya iwa Mugarura: Kagame niwe umaze iminsi ashaka gusenya amazu y’abantu, akabanza kubashinyagurira abategeka kwisenyera, bitaba ibyo akabasenyera ariko agahindukira akabishyuza fagitire yo kubasenyera (Urugero: Umuryango wa Rwigara, Musoni Ndamage,…), none birangiye agiye kugira uruhare mu gusenya imitwe yashinze! Ntibyanabatangaza ba shebuja baba bamaze kumurunguruka no kumurambirwa, bakongera bakareba iyo yashinze akaba ariyo bakubita ikibatsi nk’uko byagendekeye M23 bacaniriye areba agasigara arira ay’ingona ngo “bayizijije uko isa!”

Source: https://www.abaryankuna.com

Exit mobile version