Ikinyoma, kubeshya no kwibeshyera byahawe intebe mu Rwanda.
Ibinyoma byo bazi kubihimba no kubisigiriza. Ngaho nibegera impunzi zo mu nkambi ya kiziba bazibaze uko zumva zimeze kuri iyi saha. Cyangwa begere abasenywe n’ibiza babaze icyo batekereza kuri leta ya Kagame bumver icyo basubiza. Ni begere abahinzi b’ibirayi bababaze uko babona leta ya Kagame mwumve uko basubiza. Ubwo se begereye abazunguzayi bo mu mujyi wa Kigali bo bavuga iki ku ngoma ya Kagame?
Kagame niwe wivugiye kuri bose babireba ko ushatse ku mwigomekaho amugerekaho urusyo kugira ngo abone aho ahera amwinjiza gereza. Abo yageretseho insyo ni benshi ntibagira ingano. Ingabire Victoire yanze guha ubutabera, Diane Shima Rwigara na Adeline Rwigara bazira akarengane, umuhanzi Kizito Mihigo wemeye ibyaha atigeze akora kubera iterabwoba bamushyizeho n’abandi.
Paul Kagame akomezo agereke insyo ku bantu, akomeze yibeshere yimika ibinyoma umunsi umwe izo nsyo agereka kubantu zizamugarukira abe ariwe zigwira. Umutego mutindi ushibukana nyirawo.