Mutware’, inzovu yamamaye muri Pariki y’Akagera yarapfuye. Pariki y’Akagera yatangaje ko muri uku kwezi kwa Nzeri, imwe mu nzovu zanditse amateka mu Rwanda yitwa Mutware yapfuye izize izabukuru. Iyi nzovu bivugwa ko yari ifite imyaka igera kuri 48, ikaba imwe mu zikuze zabaga muri iyi pariki.
Mu butumwa bwa Pariki y’Akagera bugaragaza ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo byabaye muri Nzeri, bugira buti “Tubabajwe no gutangaza ko Mutware, Inzovu yari izwi cyane muri Pariki, yapfuye.” Mutware yari imwe mu nzovu ibyara abana 26 b’inzovu bose bari munsi y’imyaka umunani, bazanywe muri Pariki y’Akagera bakuwe mu Bugesera mu 1975.”
Mutware yari ifite amateka akomeye kuko yagize igihe cyo kororwa n’Ababiligi bayimenyereza inzoga, ibisheke, ubugari n’ibindi byose abantu barya, ariko nyuma iza gusubizwa muri Pariki.
Muri Nyakanga 2017 ubwo IGIHE yasuraga Pariki y’Akagera, twagerageje gushaka uko twabona iyi nzovu ariko twatashye tutayiciye iryera.
Ishimwe Daniel uhagarariye abafasha ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, icyo gihe yadusobanuriye muri make imibereho y’iyi nzovu.
Ati “Yakundaga kuba hafi y’umuhanda itegereje ibyo bakundaga kuyiha. Mu gihe cya Jenoside abantu bashatse kuyica bayirasa amasasu menshi ariko ntiyapfa.”
“Akenshi iyo bigeze mu kwezi kwa kane igaruka ku muhanda, ikubita imodoka cyane. Iyo tuzi ko ihari muri icyo gihe ntabwo umuhanda wo hasi tuwukoresha duca mu wo hejuru. Tubibwirwa n’uko igenda ivuna ibiti byumye ikabikurura ikabyigiza hirya.”
Mu myaka yayo ya nyuma, Mutware ngo yamaraga igihe kinini iri mu Majyepfo y’Ikiyaga cya Ihema, iminsi myinshi iri mu mazi, ndetse yashoboraga kugaragara inshuro nke igenda.
IGIHE