Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Paul Kagame ntishaka ko hari utanga amakuru ku mazu ya Busanza yimuriyemo abari batuye Kagondo!

Leta y’igitugu ikomeje akarengane ikorera abahoze ari abaturage ba Kagondo. Yagize kubasenyera abenshi barangara kuko banze ingurane yabahaye. Abaturage bamwe basanze idakwiye ukurikije imitungo bari bafite muri Bannyahe. Abaturage nabo bapfuye kwemera izo ngurane z’amazu yo mu Busanza bararira ayo kwarika.

 

Abaturage ntabwo bishimiye ayo mazu bararira bavuga ko ari mato cyane. Ngaho namwe ni mumbwire aho umuryango w’abantu bagera kw’icumi bashyirwa mu nzu y’icyumba kimwe na salon! Ubwo se ababyeyi n’abana barara mu cyumba kimwe cyangwa ababyeyi barara mu cyumba abana bakarara muri salon?Ngaho ni mumbwire ni agahoma munwa.

 

Hejuru y’ibi byose leta ya FPR-Kagame ntishaka ko hari umuntu wo hanze yaba umunyamakuru usura ayo mazu. Nta muntu wemerewe kwinjirayo atahatuye. Ngiyo gereza yo muri Singapore y’Afurika. Ni kuki iyi leta ikomeje kwiyerekana uko itari? Ikereka amahanga ngo u Rwanda nta bibazo rufite? Ni muri urwo rwego ibuza isurwa ryariya mazu ya Busanza yubakiwe abaturage ba Bannyahe kugira ngo hatagira uvuga uburyo yariye abaturage bayo? Leta irya abaturage!!!!!!

Exit mobile version