Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Paul Kagame ngo abaturage ba Kagondo basenyewe nayo ngo nibishakemo ibisubizo!

Isura nyayo y’u Rwanda izagaragazwa n’abanyarwanda ubwabo. Abaturage ba Kagondo banze kwemera ingurane bakomeje kuvuga ukuri kubari ku mutima. Hari abanze kujya muri ayo mazu y’icyumba kimwe abayobobzi ba leta ya Paul Kagame babahatira kujyamo. Umwe mu bayobozi yaravuze ati inzu y’icyumba kimwe bayiguhaye wayijyamo kandi ukayibyaza umusaruro. Nawe se nayijyemo abereke uburyo bayibyaza umusaruro. Aravuga atyo kubera yicaye mu misoro y’abaturage. 

 

Umwe muri abo baturage niwe wavuze ati ayo mazu ya Busanza ntayo nzajyamo. Miliyoni 50mbari bambariye n’ubwo bapfobeje umutungo wanjye bazimpaye ntaho ntaba muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose. Ati be kujya badufata nka mutuelle bamenye ko twari twitunze.

Ibaze nawe kuba mwari mufite imitungo itangana bajya kubaha ingurane mwese bakabaha imwe inzi y’icyumba kimwe na salon barangiza ngo bafatanye na leta bishakemo ibisubizo kandi ari leta yabambuye imitungo yabo!!!!!

Exit mobile version