Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Paul Kagame irabuza abantu kubaho ngo irabarinda Covid-19! Urwo ni urukundo nyabaki!

Ntiwarinda umuntu urupfu umubuza kubaho- Gerry Mugwiza ku ngamba za COVID

 

Gerry Mugwiza utajya aripfana mu bitekerezo yemera, yavuze ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zirimo ibitanoze, ati “Barimo kutubuza kubaho baturinda urupfu ?”

 

Gerry Mugwiza ukunze kugaragaza ibyo atekereza yatuye atanyuze ku ruhande, avuga ko kuba anenga izi ngamba atari uko atemeranya na zo ahubwo ko harimo ibitanoze.

 

Agaruka ku kuba abantu bemerewe kujya gushaka serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi ariko ko atari buri wese wabikora kuko byashoborwa n’ufite imodoka ye bwite cyangwa ufite ubushobozi bwo kwishyura taxi voiture.

 

Mugwiza uvuga ko akenshi abantu bazana iki cyorezo ari abaturuka hanze, avuga ko hari n’abavuga ko abantu bakwiye kurekurwa kugira ngo imibiri yabo ireme ubwirinzi kamere.

 

Ati “Kuko ninjya kubisesengura muri ubwo buryo, ndakwereka ukuntu urimo kumbuza kubaho undinda urupfu…Urambuza kubaho undinda urupfu ?”

 

Akomeza agira ati “Nureba ukuntu izi ngamba zubahirizwa, urasanga umuntu w’amikoro macye ahakubitikira.”

Exit mobile version