Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Paul Kagame aho kuba umubyeyi yabaye iy’abicanyi! Igiye kwicisha abaturage inzara

Ntabwo ari gusa mu Karere ka Kirehe izuba ryacanye, ryacanye u Rwanda rwose. Iyo abaturage bageze aho ku rira n’uko ibintu biba bigeze iwa ndabaga. Kagame akomeje kuvunira ibiti mu matwi no guterera agati mu ryinyo. Ntashaka kumva amarira y’abaturage, ntashaka guca bugufi ngo abegere yumve ibibazo byabo kugirango agerageze kubishakira umuti kuko niwe wica agakiza muri ruriya Rwanda.

None se iterambere ririhe abaturage barimo kwicwa n’inzara? Iterambere ko naryo rigaragarira mu musaruro igihugu kibona mu buhinzi n’ubworozi, ayo mafaranga ngo barimo bubakisha imiturirwa buriya ayashoye muri ubwo buhinzi igihe izuba ryacanye cyane bagafasha abaturage bakuhira imyaka yabo, ubwo ntiyaba akemuye ikibazo cyo kwihaza mu biribwa?

Byari kera aho umuturage yahingaga ugasanga yahunitse mu bigega akabona ibimutunga kugeza k’umwero w’imyaka ikurikira. Kandi ubwo yabaga yasaguriye n’amasoko akabona ayo agura agasabune n’utwambaro cyangwa akagura imyaka yabaga atejeje. Ko mwagenze mukazenguruka u Rwanda hose haraho mwabonye hakirangwa ibigega muri ikigihe? Ngo arimo arigana abazungu yiyemera mu busa gusa nta menye ko bo bagiye kubaka ayo mazu agerekeranye bamaze gukemura ikibazo k’ibiribwa. Yarangiza kandi agakomeza kwikoma abazungu kandi azi neza ko akibakeneye. Ubwo se infashanyo yo guha abo baturage barumbije irava he? Bagira ngo babahaye infashanyo bakabaha intica ntikize kandi bose ntibabone ubwo busa busa.

Izo ndabo twumva ngo batangiye kugurisha hanze, amafaranga bashoye muri ubwo buhinzi bw’indabo ni menshi cyane. Byongeye kandi muzi neza ko zigomba kuhirwa. Ariko ngo ntibafasha abaturage ngo bashobore kuhira imyaka yabo igihe cy’amapfa. Ubwo se n’inde uzubaka iyo miturirwa? N’inde uzubaka urwo Rwanda uko Kagome arushaka? Ntabwo ari umuturage? None se azarwubaka gute mu gihe aburara akabwirirwa? Niyo mpamvu iryo terambere arata ngo yagezeho atazapfa arigezeho. Ubwo se ataniye he n’ababandi bagira abakozi bo mu rugo barangiza bakabicisha inzara kandi babashakaho umusaruro mwinshi? Kagame we gutegeka byakunaniye ushatse wakegura ababishoboye bakatuyobora.

Ange Uwera

Exit mobile version