Hari ikibazo kimaze iminsi kivugwa ko hari umugambi w’ibihugu bituranye na Republika ya Demokarasi ya Kongo – aribyo u Rwanda, Uganda n’u Burundi – wo gucamo ibice icyo gihugu bigatuzamo abaturage babyo.
Uwo mugambi uzwi mu rurimi rw’igifaransa nka “balkanisation” binavugwa ko waba ugeze kure utegurwa.
Byabanje kuvugwa na Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Kardinali Fridolin Ambongo, bisubirwamo na Martin Fayulu, perezida w’urunani rw’amashyaka atavuga rumwe na leta – Lamuka.
https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51128380
Mu gushaka kumenya icyo leta ya Kongo ibivugaho, Prudent Nsengiyumva yavuganye na Jolino Makelele, umuvugizi wa guverinoma ya Congo akaba na minisitiri w’itangazamakuru. Yateye utwatsi ibyavuzwe byose.