Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kigali ni leta y’urukoza soni! Ninde urusha Paul Kagame gutukana?

None Rushyashya ye yibasiye Lindiwe Sisulu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo!!! Ikinyamakuru cya Kagame Rushyashya RW kiyoborwa na Burasa Jean cyimaze kwita ministire w’ububanyi namahanga madame LINDIWE SISULU wo muri Afrika yepfo ko arindaya.
Mu magambo ye bwana Burasa Jean mu nkuru ahabwa n’inzego z’iperereza yanditse ati ” bivugwa ko Lindiwe SISULU asanzwe ari inshoreke ya Kayumba Nyamwasa kuburyo ngo yajyaga amusanga no mubiro bagasambaniramo “…

Iyi nkuru ariko ntiyatinze kurubuga kuko yamaze amasaha abiri bahita bayisiba.Umujinya w’umurandura nzuzi wa Kagame yawutewe n’amagambo uyu ministire w’ububanyi n’amahanga w’Afrika y’epfo yavuze ko RNC ingomba gushyikirana na leta y’u Rwanda.

Uyu ministire w’ububanyi n’amahanga Madame Lindiwe Sisulu ngo yabonanye na Gen Kayumba Nyamwasa asanga ari umugabo ushaka gushyikirana n’ubwo bwose yahemukiwe na leta ya Kagame.
Twizere ko ishyirahamwe ry’itangaza makuru mu Rwanda risaba bwana Burasa gusaba imbabazi leta y’Afurika yepfo, sibyo gusa twizere ko leta y’u Rwanda igira icy’ivuga kuraya magambo yurukoza soni y’iki kinyamakuru Rushyashya.

Twizere ko na none abashinzwe dipolomasi muri RNC aya magambo badapfa kuyabona ngo bicecekere. Twizere ko Kagame nawe atazakoresha imvugo nkiyo yakoresheje igihe Kikwete yamusabaga gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe. Ikibazo “ese bwana Burasa ikinyamakuru cyawe ko cyuzuyemo uburozi uzagira ute?”

RNC France

Exit mobile version