Erega umwana apfa mw’ iterura. Niba utigishije ngo ukundishe umwana akiri muto ibintu byibanze mu buzima ikiizere ni gike ko azabikunda ijana kw’ijana amaze gukura. Urugero n’udatoza ngo ukundishe umwana w’umukobwa imirimo yo mu rugo akiri muto, ntuzategereze ko azayikunda amaze kugera murwe.
Ubwo buhinzi n’ubworozi bwazambye mu Rwanda byatewe n’abayobozi babi. Iyo Bazagukomereza aho Leta yavuyeho yarigeze umenya ibintu bitari kugera iwa ndabaga, n’ubwo nayo yari igifite urugendo rurerure. Leta yavuyeho umenya hari ibyo yageragezaga gukangurira abanyarwanda. Umunsi w’igiti, abanyarwanda hamwe n’abayobozi barazindukaga bakajya gutera ibiti ahantu hose hari ubuhaname hadashobora guhingwa. Ikindi buri munyarwanda yateraga igiti haba imusozi aho afite imirima cyangwa iwe murugo. Muzi neza icyo amashyamba amarira iyi si dutuyeho. Byari byarabaye indirimbo bati “nutema igiti kimwe ujye utera bibiri banyarwanda ni mwumve akamaro k’igiti”, ibi bigafasha abaturage gukangurirwa akamaro k’igiti.
Tujye mu burezi, mu mashuri abanza bigishaga bana gufata isuka. buri kigo cy’amashuri abanza na’yisumbuye cyari gifite umurima abana bigiramo ubuhinzi. Abana bakajya mu murima bagahinga, bagatera igihe cyagera bagasarura. Icyo gihe umwana abona igitangaza cyo gufata isuka kandi aba yayifashe azi ko ari umukino. Iyo abonye ko havuyemo ibiribwa bimwe abona nyina ahora akura mw’isoko abona ko ubuhinzi ari bwiza bityo akaba yakura yumva ko uko byagenda kose aziga ubuhinzi.
Ikindi nibuka hari umwaka bigeze kwita “umwaka wo kwihaza mu biribwa”. Nkibuka ko nta muturage utargiraga ikomoteri munsi y’urugo aho imyanda yose ibora yo mu rugo yamenwaga, ibi bigafasha abaturage kubona ifumbire y’imborera cyane cyane ababaga badafite itungo mu rugo. Ariko ibi byose byajyanye n’ingoma yahise. Kuri iyi ngoma se ko n’ubutaka bwambuwe abaturage, umuturage aracukura ikimoteri kizamumarire iki ko nta murima akigira. Nta gasozi katagiraga Agronome kandi barakoraga kuko birirwaga bazenguruka mu baturage babakangurira iby’ubuhinzi. Ku munsi w’isoko ugasanga abaturage buzuye imihanda n’ibitebo ku mitwe bajyanye imyaka bejeje kw’isoko. Umuturage yarezaga agasagurira isoko akabasha kugura ibyo atahinze.
Ikiriho n’uko iyi leta igerageza kwigana ariko ikiyibagiza ko hari intera irimo isimbuka. Ibihugu byateye imbere byabanje biteza imbere segiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Muri iyi leta ya Kagame amafaranga y’igihugu iyo batayasahuye ajya mu kwubaka imiturirwa cyangwa no mubindi byagakombye kuza nyuma y’ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bamaze kwihaza mu biribwa. Ubu se niba uburezi n’ubuhinzi byarazambye muri ruriya Rwanda, u Rwanda rubaye urwande?
Ange Uwera