Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame yitwikiye IBIZA irimo gushaka kwiba abaturage ubutaka bwabo

Turatabariza bamwe mu baturage batuye muri Kigali leta ya Kagame irimo gushaka kwiba ubutaka bwabo. Baca umugani mu kinyarwanda ngo “Urusha Nyina w’Umwana Imbabazi Aba Ashaka Kumurya”. Leta ya Kagame rero nireke kwitwaza ibiza muburyo bwo gushaka kwambura ubutaka abaturage batuye mu turere twumwe muri Kigali nka za Biryogo, Gitega, Kimisagara n’ahandi ntarondoye.

Muri bwa buryo bwabo bakora bubandi, bohereje abantu batazwi bagenda bashyira umusaraba ku mazu amwe bakoresheje ibara ry’umutuku. Ntibigeze babwira aba baturage aba batumye cyangwa abaribo ndetse nta nuzi icyo bakurikiza kugirango bandike kuri aya mazu. Ikibabaje nuko abenshi muri aba baturage ari abakene kugeza ubu leta ya Kagame ikaba ikomeje kubasonga aho kubafasha. Tega amatwi Ijwi ry’Amerika aho baganiye naba baturage batewe ubwoba n’imisaraba bari kwandika ku mazu yabo:

Exit mobile version