Minisitiri w’Intebe yasabye ko hagenzurwa ko mwarimu ahembwa umushahara akwiye. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yagarutse kuri sitati yihariye y’abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yasohotse mu mpera z’umwaka ushize, asaba abo bireba kugenzura niba ibyo igenera mwarimu birimo umushahara abihabwa uko biteganyijwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa kane mu muhango wo gusoza itorero ry’abarezi ‘Indemyabigwi’ no gutuma intore, wabereye muri sitade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iri torero ribaye ku nshuro ya kabiri, ryari rimaze icyumweru ribera mu turere twose tw’igihugu rihuje abarezi bagera kuri 54,895 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ndetse n’ay’ubumenyingiro mu Rwanda hose, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umurezi mu kubaka u Rwanda twifuza”
Minisitiri w’uburezi, Dr Papias Musafiri, yasobanuye ko itorero nk’iri ryaherukaga mu 2008 bityo bikaba byari ngombwa ko abarezi bongera guhura bakungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu iterambere n’ireme ry’uburezi mu gihugu.
Yakomeje avuga ko hari byinshi byari bikeneye kuganirwaho cyane cyane nko guhuza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda n’ubumenyi butandukanye abarezi bafite, no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’umurezi mu kubaka u Rwanda twifuza, bityo bikavamo ubumenyi n’uburere bibereye abana b’u Rwanda mu byiciro bitandukanye by’uburezi.
Mu mpanuro zatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yagarutse ku iteka rya Perezida ryo kuwa 24 Ugushyingo 2016, rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Iyo sitati isobanura neza mwarimu uwo ariwe n’inshingano ze, ikagaragaza uko umwarimu mushya yandikwa ku rutonde rw’abarimu, ikerekana neza uburenganzira bwa mwarimu burimo kuzamurwa mu ntera kandi ku gihe, bikanajyana no kongera umushahara we.
Minisitiri w’Intebe Murekezi, yashimangiye ko kugirango abarimu barusheho kumererwa neza muri ibi bihe no mu bihe bizaza hagomba gukurikizwa ibiteganywa muri iyo sitati, asaba inzego bireba gukora ubugenzuzi hakarebwa niba yubahirizwa bikwiye.
Ati “Ndasaba Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo n’abandi bose bireba bo mu nzego z’ibanze, gufatanya kugirango bagenzure neza bakurikirane barebe niba sitati yihariye y’abarimu ikurikiranwa koko, nibiteganyijwe muri iyo sitati bikurikizwa uko twabiteguye.”
Yijeje abarezi ko iyo sitati izafasha mu guteza imbere umwuga wabo no kuzamura imibereho yabo n’ababo.
Minisitiri Murekezi yatumye intore ku rugerero azisaba kurushaho gukunda igihugu, kumenya amateka y’u Rwanda, gukorera ku mihigo, kurinda ibyiza u Rwanda rwigejejeho, kubumbatira umutekano no kwitangira iterambere, gukunda umurimo wabo w’ubwarimo no kuwitangira n’ibindi.
Yasabye abarezi kwamaganira kure icyatuma abanyarwanda bateshuka ku muvuduko w’iterambere bafite.
Ati “Ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside aho muzacyumva hose muzacyamaganire kure cyane, ntimuzahe urwaho abatoza amacakubiri baba bayatoza abana babo cyangwa abaturanyi babo n’abakwirakwiza ibihuha bigamije kurangaza abanyarwanda ngo badohoke ku muvuduko wo kwiyubakira u Rwanda.”
Indemyabigwi zanahawe umukoro wo kwita ku gutegura umunyeshuri neza mu byiciro byose by’uburezi, gukurikiza integanyanyigisho n’imfashanyigisho biboneye umunyeshuri, gukurikira imyigishirize igenewe umunyeshuri, gutegura umunyeshuri ufite ubumenyi bwo kwibeshaho no guteza imbere igihugu cye.
Igihe.com