Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame yarabeshye imaze gufunga imipaka ya Uganda, none yongeye kubeshya ko itafunze imipaka ya Gisenyi na Goma!

Imipaka ihuza u Rwanda RDC i Rubavu yafunzwe kubera Ebola. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nta muntu uri kwemererwa kwambuka imipaka ihuza Gisenyi na Goma hagati y’u Rwanda na Kongo nk’uko umunyamakuru uriyo abyemeza.

Yaba umupaka wa ‘Petite barriere’ cyangwa ‘Grande barriere’ ndetse n’uwo ku cyambu, yose irafunze ku baturage bashaka kwambuka. Ni nako bimeze ku ruhande rwa Kongo hakurya.

Hari ubwoba bwinshi butewe n’icyorezo cya Ebola kiri kuvugwa mu gihugu gituranyi no mu mujyi wa Goma uturanye cyane n’uwa Gisenyi mu Rwanda.

Abaturage benshi bari hafi y’umupaka nyuma y’uko inzego z’umutekano ziri kubasubiza inyuma zibabwira ko ubu bitemewe kwambuka bajya i Goma, ni nako bimeze hakurya ku bashaka kwinjira mu Rwanda.

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Kongo ntacyo baratangaza ku ifungwa ry’uyu mupaka.

Amakuru – ataremezwa n’abategetsi – avuga ko hari umuntu wa gatatu basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma.

Abaturage kuri uyu mupaka wafunzwe babwiye umunyamakuru ko babwiwe n’abashinzwe umupaka ko wafunzwe mu kwirinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Bavuga ko ari ibintu bibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ariho bavana imiberheo yabo ya buri munsi, ubu bakaba bari kwibaza uko bigenda.

Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA
Image captionAbaturage bahagaze imbere y’umupaka bangiwe gutambuka

Atinya inzara kurusha ‘Ebola’

Abaturage kuri uyu mupaka babwiye BBC ko gufunga uyu mupaka byabatunguye, ko batigeze babimenyeshwa mbere.

Mvuyekure Ernest umufundi uva ku Gisenyi buri gitondo akajya gukorera i Goma, yasanze umupaka ufunze avuga ko ubu bari kwibaza icyo bakora .

Ati: “byadukomeranye kuko turya ari uko tuvuye hariya hakurya, nta suka tugira ngo duhinge. Mfite abana barindwi babaho iyo nakoze.

Arakomeza ati: “Turabona ikibazo cya Ebola koko ariko n’imibereho ni ikibazo, naho uburwayi bwo umuntu yajya kwivuza cyangwa agapfa ariko atishwe n’inzara”.

Uwitonze Claudine, acuruza ibintu bitandukanye ku ibase (basin) i Goma. Ati: “ndi kubona ntacyo gukora kubera ko Kongo niyo yari intunze, ubu nyine ni ukwicwa n’inzara.

Hagenimana Joseph, atwara imizigo hagati ya Gisenyi na Goma avuga ko ikimubabaje ari uko batigeze bababwira iby’iki cyemezo.

Ati: “tuje tugiye gukora dusanga ufunze [umupaka], ubu inzara igiye kudukubita, bamwe barajya no kwiba niba batarizigamye”.


Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA
Image captionAbaturage bari biteguye kwambuka ngo bajye gushaka imibereho baribaza uko bigenda

Imipaka izafungura ibintu nibimera neza

Gilbert Habyarimana umuyobozi w’Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’umjyi wa Goma yabwiye abanyamakuru ko iki cyemezo cyo gufungwa umupaka cyafashwe bamaze kukiganirizaho abaturage bakabyemeranya.

Gusa abaturage bari ku mipaka muri iki gitondo bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo kuko batigeze bakibwirwaho mbere.

Bwana Habyarimana yagize ati: “Ni mukuganira n’abaturage…tuza gusanga atari ngombwa ko bakora za ngendo zitari ngombwa hakurya mu gihugu cy’abaturanyi”.

Bwana Habyarimana avuga ko imipaka izafungurwa ibintu nibimera neza. Ati: “ari ejo ari ejo bundi [izafungurwa], bitewe n’uko ikibazo kiri kugenda kijya kumurongo hariya hakurya mu baturanyi”.

Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA
Image captionMu mupaka hagati habaha hari urujya n’uruza rw’abantu ubusanzwe ubu haranyura abanyekongo baraye mu Rwanda bemererwa gusa gusubira iwabo

Umupaka wa Gisenyi – Goma ni umupaka ubu ufatwa nk’uwa mbere ugendwa cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

Hagati mu kwezi gushize ubwo Ebola yari imaze kugera i Goma, minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba yaje kuri uyu mupaka, yabwiye abanyamakuru ko bakajije ibikorwa byo gusuzuma abawunyuraho.

Yanagize ati: “Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo”.

Exit mobile version