Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame nirekure Umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne n’uwari umushoferi we Komezusenge Fidèle

Cyuma Hassan Dieudonne

Umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne n’uwari umushoferi we Komezusenge Fidèle, Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko bakomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunze bityo ingwate zatanzwe kugira ngo baburane bari hanze zikaba zateshejwe agaciro.

Urukiko rwavuze ko Urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC) rwemeje ko Cyuma na mugenzi we Komezusenge batari Ku rutonde rw’abanyamakuru bemewe mu Rwanda. Twabibutsa ko Cyuma akurikiranyweho gukora impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga adakora no guhohotera abagize inzego z’umutekano.

Cyuma na mugenzi we Komezusenge ndetse n’umwunganizi wabo Me Gatera Gashabana ntibagaragaye mu cyumba cy’Urukiko. Urubanza rwasomwe saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Nkusi Uwimana Agnes

Exit mobile version