Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame nibwize abanyarwanda n’amahanga ukuri ku bwicanyi bwabereye muri gereza ya Kimironko

Leta ya Kagame ikomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ariko iribeshya kubera ko ubu hari ikoranabuhanga kereka n’ibafunga za Facebook, Youtube na Twitter. Nawe se barihanukiriye baratubeshya ngo nta masasu barashe muri gereza ya Kimironko none dore iyi video iri hasi irabatamaza. Ese aya masasu bayarasaga bande? Noneho mutekereza ayo barasa bakoresheje za mbunda zitavuza urusaku (Silencers) kandi twumva ngo muri DMI no mu ba GPs nizo zuzuyemo. Iyumvire nawe aho abanya Kigalei bumva amasasu muri gereza ya Kimironko bagahinda ubwoba. Utege amatwi yabo baturage wumve imiteto bafite.

Nyuma yaya masasu yumvikanye muri gereza ya Kimironko nawe iyumvire muri aya majwi yahise kw’ Ijwi ry’ Amerika aho umuvugizi w’ ishami rishinzwe amagereza mu Rwanda yihanukira akatubwira ko nta masasu bigeze barasa. Uwitwa Businge we, Minisitiri w’ubutabera, aravuga ko amabuye ari INTWARO! Ubu nukuvuga ko abanyarwanda bafite amabuye mu rugo bagiye kujya bafatwa nkabatunze intwaro. Genda Rwanda waragowe!

Francis Kayiranga

Exit mobile version