Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame niba ishaka umubano mwiza na leta ya Perezida Ndayishimiye nireke impunzi z’abarundi i Mahama zibishaka zitahe

Kagame and Ndayishimiye

Mu kiganiro Murisanga gihita buri munsi kuri Radio Ijwi ry’Amerika VOA humvikanye abarundi batashye bavuye mu nkambi ya Mahama ndetse n’abasigayeyo bashaka gutaha ariko leta ya Kagame ikaba ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibabuze gutaha harimo no kubabeshyera ko barwaye COVID-19.

Turatabariza impunzi z’abarundi mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zishaka gutaha ariko zigasubizwa inyuma bazibeshyera ko zirwaye COVID-19. Tega amatwi neza iki kiganiro wumve bamwe mu barundi uburyo bavuga itekinika rikoreshwa mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kwangira no gukumira abifuza gutaha. Leta y’u Burundi irongowe na Perezida Ndayishimiye nigire icyo ikora itabare aba benegihugu cy’u Burundi.

Kandi leta y’u Burundi yagobye kubwira leta y’u Rwanda ko nta mahoro cyangwa umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uzashoboka mu gihe impunzi z’abarundi zose zidatashye izanze gutaha bakazijyana kure mu bindi bihugu bidahana imipaka n’igihugu cy’u Burundi. Ubu impungenge zihari nuko abari banditswe ko bagomba gutaha bagasubizwa inyuma bashobara kubururwa irengero cyangwa bakicwa maze bakabeshya ko batashye.

Exit mobile version