Muri ino minsi Abanyarwanda bari mu gihirahiro n’akaga gakomeye. Ubundi umuntu wese anyurwa no gusabana no kubaho yisanzuye mu bimukikije byose. Mu kinyarwanda bakavuga ngo : « Kubaho ni ukubana ». Iyo mvugo ntitwayihagarikira mu mubano umuntu agirana n’abandi bantu gusa, ahubwo n’ibindi bimukikije byose kuko iyo tuvuze ubuzima tuba tuvuze ibintu byose bimufasha kubaho.
Ingorane z’Abanyarwanda rero aho zikomereye ni uko bakandamijwe n’u butegetsi bubabuza kubaho neza ubwabo, ntibabashe kugirana imishyikirano n’abo bashatse kandi ntibabashe guhahira aho bunguka.
Tumaze iminsi twumva ikibazo cy’Abantu baraswa ku manywa y’ihangu bazira ko bambutse umupaka uhuza u Rwanda na Uganda bajyanywe no kwihahira. Ubuhahirane ku mipaka ni ikimenyetso cy’umubano ubwisanzure abaturage b’igihugu kimwe baba bafitanye n’abandi baturage b’ikindi gihugu kandi bikabagirira bose akamaro kuko baba bashobora ku bona ibintu byo hakurya cyangwa hakuno ku buryo butabahenze.
Nubwo Leta itareka abantu bakora magendu uko bishakiye, nta nubwo ikwiye kubuza abaturage baturiye umupaka guhahirana no kugendererana kuko akenshi baba banafitanye indi mishyikirano ikomeye doreko hari nubwo baba bakomoka mu miryango imwe cyangwa barashyingiranye. Iri hame rero niryo ritera Leta kureka abantu bose bashobora gusohokana cyangwa kwinjiza ibintu runaka mu rwego rw’imibanire itari ubucuruzi buzana inyugu, bakabyinjiza nta nkomyi.
Mu bisanzwe, Leta imeze nk’umubyeyi urebera abana, akaba hari ibyo yababuza n’ibyo agomba kubareka bagakora bisanzuye, byose akabikorana ineza agamije mbere ya byose ikibafitiye akamaro cyatuma barushaho kubaho neza.
Leta ya Kagame yo yagize itya yanduranya kuri Leta ya Uganda ku nyungu za Kagame gusa, ku buryo ubu abangamiye cyane abaturage ba Uganda kandi magingo aya amaze gukururira ingorane nyinshi n’Abanyarwanda. Kuberako Kagame adashaka kwemera amakosa ye kurengera igihugu cya Uganda yihaye gufunga imipaka kugirango abantu batamenyako hari ibindi bibazo kandi ariwe nyirabayazana.
Ikibazo nyacyo rero ni ubugome bwa Kagame wibwirako ashobora kwica abantu bose. Kandi Kagame aziko atwaye Abanyarwanda nabi ku buryo bashobora kumutungura bakamukura ku butegetsi. Bigatuma ahora yanduranya no mu mahanga kubera akeka ko ashobora kuzashyigikira abamutera.
Mu gihe yajyaga yirirwa abeshya ngo Uganda niyo itoteza Abanyarwanda ngo ikabafungira ubusa, bimaze kugaragara ahubwo ko Uganda ariyo ibatabara iyo bibasiwe n’intore za Kagame.
Ni kenshi Kagame n’intoreze bakomeje kugenda bagurira bamwe mu Banyayuganda ngo batoteze banashimute Abanyarwanda bamuhungiye muri Uganda. Ibi byagezaho bigaragara ko bibangamiye ubusugire bw’igihugu cya Uganda ndetse n’umutekano w’Abanyayuganda muri rusange. Ambasade y’u Rwanda ari nayo ishinzwe gutegura ibyo bikorwa byose yari imaze kuba nk’agahugu mu kandi. Byari bimaze no kuvamo igisebo ku butegetsi bwa Uganda kuko byagaragazaga ko muri Uganda nta mutekano uharangwa bikaba byanabuza ba mukerarugendo kujya muri Uganda mu rwego rwa turisimi.
Ubu tumaze kumva ko iKigali baburana cyane ngo abantu Uganda yavuze ko barashwe n’abasirikari b’u Rwanda, ngo ntibarasiwe muri Uganda ngo ahubwo barasiwe mu u Rwanda. None ndibaza igikomeye ni iki ? Ni uko abantu baguye Uganda cyangwa ni uko abantu bishwe kandi barashwe n’umusilikari ? Uburyo basobanura ikibazo nka kiriya bigaragaza ko abasilikari baba bahawe amabwiriza yo kwica abaturage b’inzirakarengane.
Kuba Kagame adakorana n’igihugu gicumbikira Abanyarwanda kandi kikabarinda ababahungabanya ahubwo ugasanga yirasira abaturage ababuza kwihahira no kubana n’abaturanyi ni byo bituma mvuga ngo Kagame ni nk’umubyeyi gito wikora mu nda.
Yanditswe na Lydie KAYITESI