Amakuru ava mu bantu benshi tumaze iminsi tuganira hano i Kigali nuko abantu barimo kurira ayo kwarika kubera ko ubu leta ya Kagame n’agatsiko barimo gukoresha imisoro ihanitse mu gukenesha abaturage no kubambura duke bari basigaranye. Ubu ibiciro by’ibicuruzwa byinshi byariyongereye bikabije harimo ibiyeri nka Primus na Skol5 aho ubu bisigaye bigura Frw 800. Umwaka ushize ibi binyobwa byaguraga Frw 700.
Kubera amafaranga akomeje kuba macye mu mifuka ya Kagame nako mu kigega cya BNR, leta ya Kagame yasabye abacuruza za byeri kongeraho Frw 100 kuri buri cupa. Iri jana bongeje rikaba rihita rijya mw’isanduku ya Kagame ngo mu rwego rwo gusohoza gahunda za leta ye muri uyu mwaka wa 2017 cyane cyane mu gutegura amatora azahuza Kagame na Paul. Abakomeje kuhababarira n’abakene na rubanda rugufi mu gihe Kagame n’abakozi be bagiye kumara icyumweru mu mwijuto i Gabiro.
Ariko ikintu giteye inkeke kandi kugeza ubu leta ya Kagame ikomeje kugira ibanga nuko abakozi ba leta benshi mu gihugu bagiye kumara amezi 3 badahembwa. Ubu amaganya ntiwareba mu barimu, abaganga n’ abandi. Ubu wakwemera ko abakozi benshi muri CHK, bimwe mu bitaro bikomeye i Kigali byubatswe na leta ya Kayibanda cyangwa ya Habyarimana niba ntibeshye batagihembwa? Nimusengere aba bakozi bakora muri CHK kuko bafite ibibazo byinshi batewe niyi ngoma ya Kagame.
Callixte Muhire
Kimisagara, Kigali
Rwanda