U Rwanda rwashimiye Uganda yarekuye Abanyarwanda 13, rugaragaza ko rwarekuye Abanya-Uganda 17. Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yayo i Kampala, yashimiye Uganda yarekuye abanyarwanda 13 ndetse ikanirukana babiri bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba ariko iyibutsa ko hakiri ibindi byo gukora.
Babiri bakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze umwaka ushize, bagahungira muri Uganda ni Sous Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa.
Bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Uganda kuwa Mbere, bakurirwaho ibyaha byo byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko bari bakurikiranyweho, mbere yo koherezwa mu Rwanda.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga y’u Rwanda, rishimira Uganda, rikavuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.
Uganda ariko rwibukije Uganda ko hakiri ibibazo byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.
Icya mbere ni ‘ugukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo; Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative.
Hari ugukurikirana ingendo zikorwa na Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.
Uyu Mukankusi akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, imufasha kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.
U Rwanda kandi rwibukije Uganda ko abagabye banayobora igitero mu Kinigi bose batarushyikirijwe kuko uretse babiri hari abandi babiri ari bo; Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye aka Gavana.
Capt Nshimiye ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.
Itangazo rya Minaffet rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko ibi bikorwa bya Guverinoma ya Uganda, bizatanga umusanzu mu guhagarika ubufasha bwose Uganda igenera abashaka guhungabanya u Rwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ndetse no gukurikirana abayobozi b’imitwe yose ikorera muri Uganda n’ababafasha bo mu buyobozi bw’iki gihugu”.
Mu nama ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi iherutse kubera i Kigali, u Rwanda rwari rwasabwe kwandikira byemewe Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.
Ku ruhande rw’u Rwanda ngo ibi byamaze gukorwa ndetse bikaba bikubiyemo ibibazo byose Uganda igomba gukemura.
Guverinoma ya Uganda yemeye kubigenzura no gutanga igisubizo bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ku bibazo bikomeye byahita bikemurwa, ndetse inakore iperereza isubize ku bindi bibazo.