Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame izareka kwiyemera no kwirata ryari? Icyo ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari irusha izindi ku Isi

Kuvuga ko Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo ku Isi bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Robert Masozera.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Amb. Masozera yagize ati “Iriya ngoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose ku Isi mu rwego rujyanye n’intambara kubera ko ivuga amateka y’igihe cya vuba, ikavuga amateka yivugira ubwayo n’abayabayemo bakiriho”.

Aha ku Mulindi w’Intwari, ni ho haboneka indake Perezida Paul Kagame yapangiragamo urugamba rwo kubohora Igihugu, hakaba n’imwe mu nzu yabagamo.

Akomeza atanga urugero nko kuvuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari we wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu kandi Imana ikaba yaramurinze ariho, abandi bayobozi bayoboye urugamba na bo hakaba hari abakiriho, bituma ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari igira umwihariko kurusha izindi ku Isi.

Amb. Masozera avuga ko izindi nk’izo mu Bushinwa, mu Buhinde n’ahandi hirya no hino zivuga amateka yo mu bihe bya kera cyane kuko zakozwe abantu bamaze gukora ubushakashatsi nko gucukura mu matongo (L’archéologie), ibintu bifata imyaka itari mike.

Ikindi ni uko abo bavuga ibintu bimeze nk’ibitekerezo kuko bavuga abantu ariko ukaba udashobora kubabona ngo muvugane. Hano, Amb. Masozera atanga urugero rw’amateka nk’avugwa ku Mwami Ruganzu II Ndoli, amateka avugwa ku ngabo nk’Ibisumizi ariko abo bantu ukaba udashobora muri iki gihe kubabona ngo ubabaze uko byari byifashe ku buryo hari abashobora gukeka ko ibivugwa bitigeze bibaho ari ibyo bahimbye.

Kubera uyu mwihariko w’Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari, Amb. Masozera asanga uzatuma iyi ngoro iba mu za mbere zikomeye ku Isi, akagira ati “Kubera ko Abanyarwanda bakunda amateka y’urugamba rwo kwibohora kandi bakayibonamo ndetse bagaterwa ishema no kugira ingabo nk’iza FPR-Inkotanyi zashoje urugamba rwo kwibohora, bizatuma baba benshi mu gusura inzu ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari. Kuri abo Banyarwanda haziyongeraho abanyamahanga bazaba bashaka kumva no kwirebera imbona nkubone abagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza avuga ko ibyo byose bizatuma ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari izaba mu za mbere zikomeye muri Afurika kandi isurwe n’abantu benshi.

Seminega Minani Adolphe atuye mu Mujyi wa Kigali, yatangarije Imvaho Nshya ko ashimishwa no kumva uburyo abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi babohoye u Rwanda. Agira ati “Numva bintangaje kandi nkagira amatsiko yo kureba abantu bagiye bagira uruhare mu kubohora uduce runaka n’ibikorwa bagiye bakora.”

Akomeza avuga ko ababonamo ubutwari Abanyarwanda bose bagombye kugira kandi bikaba byiza buri muntu wese asuye ingoro ivuga ku mateka avuga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Exit mobile version