Leta iriho uyu munsi si yayindi yatanze imihoro yo gutemagura abantu – Brig. Gen Nkubito. Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brigadier General Eugene Nkubito, yavuze ko Leta iriho ndetse n’izindi zose u Rwanda ruzagira ntaho zizaba zihuriye na ya yindi yigishije amacakubiri ikanatanga imihoro n’amahiri n’ibindi bitwaro byifashishijwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.
Ibi Brigadier General Nkubito yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2017 mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abashyinguye mu rwibutso rwo muri uyu murenge wa Mutete.
Mu kiganiro yahaye imbaga y’abari baje kwifatanya n’imiryango yabuze ababo mu kunamira abaguye kuri uyu musozi, Brig. Gen Nkubito yabijeje ko Leta iriho uyu munsi atari ya yindi yigishaga urwango ndetse ikanatanga imihoro yo gutemagura abatutsi b’abanyarwanda.
Yagize ati “Ubutegetsi bwakoze ibintu bibi cyane buraduhemukira. Bwigishije urwango mu banyarwanda babaremamo ibice, bubatoza kwica […] Twagushije ishyano tugira ubutegetsi bubi nta kundi. Gusa muhumure Leta iriho uyu munsi ntabwo ari ya yindi yatanze imihoro ngo yice abantu.”
Brigadier General Nkubito kandi yakomoje ku bantu bo muri iyi Ntara y’Amajyaruguru bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko abantu nk’abo bari guhigwa bukware ngo bahanwe by’intangarugero ku buryo n’undi wese ukibitekereza abizinukwa.
Yagize ati “Uzagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside tuzamuhana by’intangarugero. Tuzamufata tumufunge ku buryo azabera isomo n’abandi bose babitekereza.”
Afande Nkubito kandi yakomeje asaba abaturage bo muri iyi ntara koroherana bagahana amahoro nk’uko Leta ikoresha uko ishoboye mu kuyabashakira, ishyiraho uburyo bwose bushoboka mu gukaza umutekano wabo.
Brig. Gen. Eugene Nkubito kandi yaboneyeho gusaba abaturage bo muri iyi Ntara bafite amateka ku bijyanye na Jenoside ko bayasigasira, bakayashyira hamwe maze akabikwa ku buryo bufatika ku buryo n’abana bari kuvuka uyu munsi bazakura bazi neza ibyabaye mu gihugu cyabo ku buryo nabo batazayagoreka ubwo bazaba bayasobanurira ababakomotseho.
Aka gace uyu murenge wa Mutete uherereyemo gafite amateka akomeye kandi yihariye mu bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abenshi baguye muri aka gace bishwe n’abahoze ari ingabo za Habyarimana bafatanyije n’interahamwe ubwo bahungaga bamaze gutsindwa n’ingabo za RPF Inkotanyi kuko ari yo nzira bifashishije bahunga. Urwibutso rwo mu murenge wa Mutete rushyinyguyemo imibiri y’Abatutsi 1064.
Brigadier General Nkubito uyobora ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yaburiye abagifite ngengabitekerezo ya Jenocide
Abaturage bo mu murenge wa Muteke bitabira ibiganiro ndetse n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kwibuka
Urwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1064
Abayobozi mu nzego zitandukanye baje kwifatanya n’abaturage b’i Mutete
Ukwezi.com