Dr. Richard Sezibera yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Israel. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yatangaje ko yagiriye uruzinduko muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda.
Minisitiri Sezibera abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye urwo ruzinduko, yongeraho ko Abahagarariye u Rwanda bakora akazi k’ingenzi kandi karimo gutanga umusaruro mu kubanisha u Rwanda n’amahanga.
Ubwo butumwa yanditse kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto igaragaza Minisitiri Sezibera ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana. Muri rusange, Minisitiri Sezibera yashimye akazi Ambasaderi Rutabana akora afatanyije n’ikipe bakorana.