Abazunguzayi batangiye gufatanwa ibicuruzwa bitemewe birimo n’ibiyobyabwenge
Abacururiza mu kajagari mu mujyi wa Kigali bazwi ku izina ry’Abazunguzayi, byatangiye kugaragara ko hari ibicuruzwa baba bafite byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko hamwe ndetse n’ibiyobyabwenge kuri bamwe.
Hashize igihe inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’Umujyi wa Kigali mu kurwanya ubucuruzi bw’akajagari, banatanga inama zituma ababurimo bakwihuriza hamwe bagatera imbere.
Bamwe bacuruzaga inyanya, abandi imbuto, imyenda, inkweto n’utundi dukoresho tworoheje, nyamara ntabwo byakundaga kugaragara ko hari abikinga muri ubwo bucuruzi bagacuruza ibiyobyabwenge cyangwa ibicuruzwa byinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi, ubwo abagize urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO bari mu gikorwa cyo gukumira abacururiza mu muhanda muri gare ya Nyabugogo, umwe mu bazunguzayi yafatanywe amakarito atatu yuzuye kanyanga mu marembo ya gare.
Iyo kanyanga yari mu ducupa basanzwe bashyiramo amazi, duteretse muri ayo makarito.
Uyu muzunguzayi yavuze ko atari kanyanga atwaye ahubwo ngo ari alukolo (alchol) ashyiriye abakora umwuga wo kogosha.
Abashinzwe umutekano bahise bamufata bamushyikiriza polisi ikorera kuri sitasiyo iri muri gare ya Nyabugogo.
Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya mu gitondo kandi mu Kagali ka Nyabugogo mu Mudugudu w’Ubucuruzi, nabwo ba DASSO bazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bw’akajagari.
Bafashe umuzunguzayi afite ibilo 75 by’amavuta y’amamesa yaturutse i Burundi, yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe.
Agifatwa uyu muzunguzayi yashatse guha ruswa ya 5 500 Frw ushinzwe umutekano muri DASSO ngo amureke agende, gusa ahita ahamagara polisi iraza imufatira mu cyuho.
Uwo wafashwe yahise agezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima kugira ngo akorerwe idosiye.
Icyifuzo cy’Umujyi wa Kigali ni uko ikibazo cy’ubucuruzi bw’akajagari cyaba cyarangiye bitarenze Kamena uyu mwaka kuko giteza ingaruka zitandukanye zirimo umutekano muke, ababugenderamo bakanywa ibiyobyabwenge cyangwa bakabicuruza, kubangamira ubucuruzi bwemewe no guteza isuku nke mu mujyi wa Kigali.

I Nyabugogo, umuzunguzayi yafatanywe kanyanga
Source: Igihe.com