Leta ya Kagame yahutswe Victoire Ingabire mu rukiko rurengera uburenganzira bwa muntu. Uwayigereranya na APR FC itsindisha igitugu no kwiba ntiyaba yibeshye. APR FC iyo ihuye n’amakipe yo hanze nta mahirwe ikunda kugira kubera ko iba itashoboye kugura no gushyira igitugu ku basifura. Abafana bagikundiro baherutse kuririmbira APR FCi ndirimbo namwe muri buze kumva hasi ikubiyemo igitugu n’amahugu yiyo kipe.
None leta ya Kagame yabaye nka APR FC, muti gute? Yanze kujya kuburana na Victoire Ingabire mu rukiko rw’ Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu. Impamvu yatumye leta ya Kagame yanga kujya Arusha nuko itizeye ko yari kuzatsinda kuko abacamanza atari abayo nkuko bimeze mu Rwanda. Victoire Ingabire birazwi ko afunzwe azira akamama, Kagame n’ inkiko ze bakaba baramukatiye bashingiye kubinyoma akaba ariyo mpamvu batinye guhinguka Arusha.
Iyumvire nawe aho Ijwi Ry’ Amerika ritubwira uburyo leta ya Kagame yatinye kujya kuburana na Victoire Ingabire:
Abafana bagikundiro bariribye ukuri. Iyumvire nawe akaririmbo batuye APR FC n’abanyirayo bamaze gutsindwa n’ikipe yo muri Zambia yitwa Zanaco.
Francis Kayiranga