Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame irashaka guca abanyarwanda kuri Youtube -> Umunyamakuru Olivier Habimana yatawe muri yombi

Umunyamakuru wimenyereza itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu), Olivier Habimana, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije kuri Youtube.

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yashyiraga amakuru y’ibihuha kuri Youtube, ashobora guteza umutekano muke mu gihugu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko Habimana akekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru atariyo cyangwa icengeza matwara mu gihugu.

Ati “Dosiye ya Habimana Olivier twayakiriye tariki 25 Werurwe uyu mwaka, arakekwaho icyaha cyo gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.”

“Ubushinjacyaha buracyasesengura ibikubiye muri dosiye kugira ngo dufate umwanzuro nk’uko amategeko abiteganya. Ibyemezo dufata harimo kuba twaregera Urukiko dusaba ifungwa ryagateganyo cyangwa tukaba twamufungura by’agateganyo.”

Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma y’aho abandi bashyiraga amashusho kuri konti za YouTube zirimo Iwacu TV na Ibyishimo TV nabo bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku gukwiza ibihuha bibangamiye umutekano w’igihugu.

 

Umunyamakuru Olivier Habimana watawe muri yombi

 

Exit mobile version