Kuri uyu munsi isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza mu ntara y’amagepfo mu Rwanda, bavuga ko ari ubwa mbere bagiye kwizihiza umunsi wabo, badafite ibyo basangira. Bamwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko ibihe byababereye bibi, ntibabashe kugira imyaka.
Icyo abagore bose bahuriyeho nuko bavuga ko batunzwe no kwishakira imibereho, yaba abafite abagabo cyangwa abatabagira. Aba bagore bavuga ko iyo batabashije gukora ngo bagire icyo binjiza mu rugo, bahorana intonganya hagati yabo n’abo bashakanye.
Ikindi abagore cyane abo mu cyaro bahurizaho n’uko aribo basigaye barahariwe imirimo y’urugo, kuko usanga abagabo babasiganya.
Benshi mu bagore bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko bifuza gukora imirimo cyangwa ubucuruzi bwatunga imiryango yabo ariko bagahura n’ikibazo cyo kubura igishoro cyatuma biteze imbere.
Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu murenge wa Shyongwe mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amagyepfo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amahoro Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubaka u Rwanda twifuza”.
Nta kiruhuko cyabaye uyu munsi akazi kakomeje nk’uko bisanzwe.