Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame imaze kuba nka rutwitsi utwika inzu agahisha umwotsi! Ibibazo by’ubukungu byugarije u Rwanda bitangiye kuboneka no m’ UBUREZI

Harya UBUKIRE mu gihugu niki? Kenshi twumva Kagame na FPR babeshya amahanga ngo mu Rwanda bakuye mu bukene miliyoni ntibuka umubare z’abanyarwanda none ariko iyo wumvise ibibazo biri mu Rwanda aho abaturage bataka inzara, ubukene ndetse n’akarengane wibaza aho abavuga ko u Rwanda rwateye imbere babikura.

Nawe iyumvire aya majwi yaba baturage kw’Ijwi ry’ Amerika (VOA) aho bataka ubukene bwo kuba batazashobora kubona amafaranga y’ishuri. Mwibuke ko ibi k’ubutegetsi bwa Habyarimana nubwo hari ibyo tubunengaho nko kwiga mu mashuri y’isumbuye byazagamo ikimenyane ariko niba mwibuka abaturage mu cyaro bariryaga bakimara bakagurisha imyaka n’amatungo yabo ariko bakabona amafaranga yo kurihira abana babo.

None kuri leta ya Kagame na FPR kugira imiturirwa muri Kigali ngo nibwo bukire mu gihe mu cyaro inzara n’ubukene bivuza ubuhuha. Ariko ikibabaje kurusha ikindi nuko iyi leta ya Kagame ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikeneshe abaturage bo hasi ibabuza guhinga ibyo bashatse cyangwa ibambura ubutaka bwabo. Urugero rwa hafi n’abahinzi b’ibirayi aho uhinga ariko bakakubuza gusarura cyangwa kujya kubigurisha aho ushaka. None n’abahinzi b’umuceri batangiye kwibaza ukuntu umuceri wabo bawubagurira ku ma FRW 285 ariko bajya mw’iduka kugura umuceri bihingiye bakawugura ku ma FRW 825. Ibi koko wabyita iki?

Chris Kamo

Exit mobile version